’Systeme Imibereho’ izafasha mu gutahura abahabwaga inkunga bimukiye mu tundi Turere

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mutoni Jeanne, avuga ko ’Systeme Imibereho’ yitezweho gufasha kumenya abaturage bakeneye kunganirwa kwikura mu bukene b’ukuri kuko uburyo byakorwagamo mbere hazagamo amarangamutima ariko nanone ikazanafasha gutahura abahabwaga inkunga ibafasha kwikura mu bukene muri buri Karere bimukiyemo.

Visi Meya, Mutoni Jeanne avuga ko abafashirizwaga aho bimukiyeho hose bigiye kurangira
Visi Meya, Mutoni Jeanne avuga ko abafashirizwaga aho bimukiyeho hose bigiye kurangira

Umuyobozi w’ishami ryo kurengera abatishoboye, mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA, Jean Claude Rwahama, avuga ko Systeme Imibereho ari uburyo hakusanywa amakuru y’imibereho y’ingo z’abanyarwanda kugira ngo bifashe mu igenamigambi ry’Igihugu, mu bushakashatsi ndetse no kubona amakuru y’imibereho y’ingo zifite amikoro make.

Kumenya izi ngo bikazajya bifasha Leta kuzifasha no kuzunganira muri gahunda zitandukanye zibafasha kwivana mu bukene ndetse no gufasha abatishoboye badashoboye gukora.

Rwahama, avuga ko n’ubwo abanyarwanda bose batarajya muri iyi systeme igikorwa kigikomeza ku bufatanye n’urwego rw’Akagari bityo buri muturage akwiye kwegera uru rwego rukamufasha kwinjizamo amakuru y’urugo rwe.

Agira ati “Sintekereza ko ari benshi batarajya muri Systeme Imibereho kandi ni igikorwa gikomeza ku rwego rw’Akagari rwegereye abaturage kugira ngo umuturage wese yegere uru rwego rumufashe kwinjizamo amakuru ye.”

Utari muri iyi Systeme Igihugu ntiba ifite amakuru ye bityo no kumukorera igenamigambi bikagorana.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu na LODA bari mu bukangurambaga bwa 'Systeme Imibereho' kugira ngo abaturage bayitabire
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na LODA bari mu bukangurambaga bwa ’Systeme Imibereho’ kugira ngo abaturage bayitabire

Kugira ngo umuturage amenye ko ari muri iyi Systeme hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga aho umuntu ashobora kwifashisha mudasobwa cyangwa telefone igendanwa akanze *195# ugakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mutoni Jeanne, avuga ko iyi Systeme izafasha mu buryo bworoshye guhitamo abaturage bafite ubushobozi bucye bakeneye ubufasha kuko ibyakorerwaga mu nteko y’abaturage rimwe na rimwe byabagamo amarangamutima cyangwa kwibeshya ku muntu.

Ikindi ariko ngo iyi Systeme izafasha mu gutahura abaturage bifuza gufashirizwa mu Turere tubiri.

Ati “Hari umuntu ushobora kuva inaha agasimbukira i Gatsibo nabo akababwira ugasanga baramufashije kandi Igihugu dukorera ni kimwe, ubushobozi bw’Igihugu ni bumwe, aho yafashirizwa hose ntabwo aba akwiye kongera kuba umutwaro w’akandi Karere.”

N’ubwo iyi gahunda y’Imibereho iganirwaho mu nteko z’abaturage hari abatazi ko bayibamo cyangwa ko inabaho gusa bakifuza ko bayisobanurirwa byimbitse.

Umwe ati “Jye simbizi n’ubwa mbere mbyumvise ariko ibyo aribyo byose ishobora kuba ari nziza ku buryo tuyisobanuriwe twayitabira.”

Abaturage b'Umurenge wa Munyiginya bamwe bafite amatsiko ku mikorere ya 'Systeme Imibereho'
Abaturage b’Umurenge wa Munyiginya bamwe bafite amatsiko ku mikorere ya ’Systeme Imibereho’

LODA, ivuga ko muri ’Systeme Imibereho’, amakuru y’ibigo cyangwa imiryango (abihayimana n’abandi) akusanywa handikwa ababihagarariye ariko hakanafatwa n’amakuru y’inyongera kugira ngo hatazabaho kwitiranya ikigo n’urugo rusanzwe.

Ibishingirwaho mu kugaragaza imibereho y’urugo si ubutaka gusa kandi nanone kutabugira bidahagije ngo urugo rugaragare nk’urutishoboye ahubwo hanarebwa ubushobozi bwo gukora, amashuri, imitungo, iyinjizamutungo n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka