Umuhanzikazi n’umubyinnyi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Tshala Muana, yashizemo umwuka ku wa Gatandatu tariki 11 Ukoboza ku myaka 64. Urupfu rwe rwabitswe n’umugabo we Claude Mashala, ari na we wari ushinzwe kumutunganyiriza ibihangano bye (producer).
Abahanzi Ben & Chance bateguye igitaramo bise ‘Yesu arakora’, bagendeye ku bitangaza Imana yabakoreye kugira ngo bahumurize imitima y’abihebye.
Alyn Sano umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda kugeza ubu, indirimbo yise ’Say less’ aherutse guhurizamo abahanzi Fik Fameica na Sat B, iri mu ziyoboye kuri Radio ya RFI.
Padiri Byusa Eustache wabayeho kuva mu 1910 kugeza mu 1985, usibye kuba Padiri muri Kiliziya Gatolika, yari n’umuhanzi w’umuhanga mu ndirimbo gakondo, urugero nk’iyitwa ‘Umuhororo’ yahimbiye Paruwasi ya Muhoro, na ‘Kamonyi Nziza Murwa w’Abami’ yahimbye agendeye ku ndirimbo y’Ikidage yo mu kinyejana cya 19.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria ukunzwe cyane hano ku Mugabane wa Afurika, Joe Boy, yamaze kugera i Kigali, aho azitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’.
David Adeleke, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, we n’umukunzi we Chioma Rowland bwa mbere bongeye kugaragara mu ruhame nyuma gupfusha umwana wabo w’umuhungu w’imyaka itatu.
Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, icyamamare mu njyana ya rap Kanye West (usigaye yitwa Ye), yategetswe kujya yishyura indezo y’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, ariko urukiko rumwemerera kugira uruhare ku mibereho myiza y’abana babyaranye.
Nyuma y’igihe havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu ba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi.
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akomeje kugaragaza ko ari mu bahanzi bakunzwe bitewe n’ubuhanga mu miririmbire no mu bihangano bye, nk’uko abitabira ibitaramo amaze iminsi akorera hirya no hino mu Gihugu babikaragaza.
Itsinda Hillsong London ryatanze ibyishimo mu buryo bukomeye Abanyarwanda bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cy’amateka cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Umuryango uteza imbere Sinema mu Rwanda, Mashariki Festival, watangiye amarushanwa y’Iserukiramuco mpuzamahanga ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu nyubako ya Kigali City Tower (KCT).
Mahoro Isaac, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, afite igitaramo tariki ya 26 Ugushyingo 2022 mu kigo cya APACE Kabusunzu. Mu kiganiro Mahoro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko yifuje gukorera iki gitaramo kuri iri shuri kugira ngo asangize Abanyakigali ku butumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo (...)
Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bumerewe nabi, nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.
Abanyempano 149 batoranyirijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bahatanye mu cyiciro cya nyuma kizavamo abazahembwa ndetse n’abazahabwa amahugurwa y’umwaka bongererwa ubumenyi mu nganzo bahisemo.
Abagize Itsinda ry’Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Bwongereza, ’Hillsong London’ bageze mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’.
Imwe muri Studio zitunganya umuziki mu Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu basore bayikoragamo wamenyekanye ku izina rya Kinyoni yitabye Imana.
Irushanwa ‘Loko Star’ ryateguwe n’umuhanzi Faycal Ngeruka uzwi nka ‘Kode’ agamije guteza imbere abanyempano batandakunye ariko bakaba badafite ubushobozi, binyuze muri kompanyi y’umuziki ‘Empireskode’.
Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Musuuza, uzwi cyane ku izina rya Eddy Kenzo, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2023.
Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon, yahaye umuhanzi Dolly Parton igihembo cya Miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, kubera ibikorwa by’ubumuntu bimuranga.
Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ’Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka kumwica.
Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Jacob Abunga uzwi cyane nka Otile Brown, yongeye gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Kolo Kolo’, izaba iri kuri EP nshya y’uyu muhanzi.
Umuhanzi David Adeleke uzwi cyane nka Davido, nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu we w’imyaka itatu, yatangaje ko ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasubitswe.
Itorero Jubilee Revival Assembly ryatangaje ko rigiye gutaha inyubako y’urusengero bahaweho isezerano n’Imana mu myaka itanu ishize.
Austin Luwano wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin mu buhanzi, yatangaje ko agiye gusubira muitangazamakuru, kuri Radiyo ya KISS FM yakoreraga n’ubundi, akaba yari amaze iminsi yarasezeye ku mirimo yahakoraga.
Ku wa 4 Ugushyingo 2022, muri BK Arena mu kabyiniro kiswe 17th Avenue Popup Night Club, abereye ibirori byiswe ‘Amapiano To The World’ byarimo Dj Marnaud, Major League Djs na Dj Toxxky, bikaba byaritabiriwe n’abantu benshi.
Abanyempano bagera kuri 270 baturutse mu ntara enye z’Igihugu n’Umujyi wa Kigali bahize abandi, bahataniye kwinjira mu kiciro cya nyuma cya Art Rwanda-Ubuhanzi, igikorwa cyamze iminsi ibiri kikaba cyarasojwe ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.
Umuhanzi Intore Tuyisenge avuga ko agiye kuvugurura zimwe mu ndirimbo ze, zivuga ku iterambere ry’Igihugu ndetse no kuri gahunda za Leta zigamije guteza imbere umuturage.
Major League DJs itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho wa ‘Amapiano’ bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’ kibera muri BK Arena. Iki gitaramo aba basore babiri bagitumiwemo barataramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, mu kabyiniro karuta utundi kari bwubakwe (...)
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Ladipo Eso, umaze kwamamara ku rwego rw’isi ku izina rya LADIPOE yavuze ko indirimbo ye yitwa ‘Know you’ yakoranye na Simi yamutwaye imyaka itatu kugirango ijye hanze.