Ubumwe ni ryo shoramari ryiza twakoze - Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kubakira ku bumwe n’ubwiyunge, nk’igishoro cy’ibanze ku kubasha kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Inama ya ‘Global Citizen Now’, igamije kwiga ku ngamba zo kurwanya ubukene bukabije, ikiganiro yatanze yifashishije ikoranabuhanga.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Global Citizen ni tariki ya 7 Mata, yaranzwe no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko ibikomere ku bayirokotse bikiri bibisi.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwahisemo amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida Kagame avuga ko amateka y’Abanyarwanda ashaririye, ariko ko atari yo agena abo bari bo. Umukuru w’Igihu yongeye kugaragaza ko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta masomo yigishije Isi.

Yagize ati “Ese haba hari amasomo Isi yize? Ikibabaje, navuga ngo oya! Abicanyi mu bice bitandukanye ku Isi bakomeje guharanira kongera kwandika amateka mabi nk’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Perezida Kagame yongeyeho ko ibi birushaho kuba bibi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, aho kuruhando mpuzamahanga hakomeje kugaragara ubuhezanguni kandi akenshi ibihugu bikomeye bigahitamo kutagira icyo bikora, nyamara hari amasomo menshi yirirwa atangwa yerekeye uburenganzira bwa muntu n’ibindi bintu byinshi.

Perezida Kagame avuga ko ibyabaye ku Rwanda bishobora no kuba ku bandi, bityo ko abatuye Isi badakwiriye kwirengagiza inshingano zo kwizera neza ko ‘Ntibizonger’e, atari icyivugo cy’icyuka gusa.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yanabajijwe icyakuye u Rwanda mu icuraburindi, ubu rukaba ari igihugu gihagaze neza ku ruhando mpuzamahanga.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mbere na mbere abantu bagomba kumva neza icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko icyo ari politiki y’amacakubiri n’ivanguramoko, ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo kubakira ku bumwe.

Ati “Iyo ni yo mpamvu twe twahisemo kuba umwe, hanyuma tugashyira inyungu z’Abanyarwanda bose imbere. Ubumwe ni ryo shoramari ryiza kandi rihambaye twakoze”.

Yakomeje agira ati “Twahisemo kandi kubaka inzego zikomeye, zigomba kubazwa ibyo zikorera abaturage bacu. Kuri twe, kwishakamo ibisubizo ni izingiro ryo guhindura imibereho ndetse no gutanga serivisi inoze ku Banyarwanda bose”.

Umukuru w’Igihugu ati “Kwishakamo ibisubizo ni n’uburyo bwo guhindura imyumvire ku gufata inshingano ku hazaza hacu. Nta muntu n’umwe ugomba kutumenyera uko tubaho. Tugomba guharanira ibiri ibyacu, hanyuma tugakoresha imbaraga. Ibi ni byo byatumye ubufatanye bwacu bubyara umusaruro kandi bugira igisobanuro haba kuri twebwe no ku bandi dukorana”.

Perezida Kagame yavuze ko bishimishije ndetse bias n’ibyatunguranye kubona aho u Rwanda rugeze ubu, kandi ko kuri we asanga bigoye kumenya icyo yaba yarakoze neza cyangwa se gitandukanye n’ibyo abanda bakora.

Perezida Kagame yagaragaje ko afite icyizere ko abayobozi b’ejo hazaza bazakora byinshi ndetse ahubwo byiza kurusha abariho ubu.

Perzida Kagame kandi yabajijwe ku bantu batandukanye banenga imiyoborere ye, avuga ko urebye aho u Rwanda rugeze n’ibyo rwagezeho ndetse n’ibyo Igihugu n’abaturage barimo bishimira, we yareka abo bamunenga bakaba ari bo bagaragaza icyo batekereza yakabaye yarakoze neza.

Ati “Ntawe mfiteho ikibazo mu batunenga, ni twe tugerageza gukora ibitubereye mu kugerageza kwivana mu bibazo bikomeye”.

Umukuru w’Igihugu yanabajijwe ku ishoramari ryakozwe mu Rwanda, mu bikorwa remezo, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’ibindi.

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko hari ihuriro rinini hagati yo gushora imari mu bantu no kwiyongera k’ubukungu n’amahoro.

Yavuze ko abaturage b’u Rwanda baza ku mwanya wa mbere, ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo gushora imari cyane mu birebana n’ubuvuzi, uburezi ndetse n’ibikorwa remezo by’ibanze.

Yagize ati “Uramutse wirengagije gushora mu baturage, abantu batangira kujya gushakira imibereho yarushaho kuba myiza ahandi. Urebye ahubwo ibi ni byo bituma hakomeza kubaho kwimuka kw’abaturage”.

Umukuru w’Igihugu yavuzeko u Rwanda nanone rwahisemo gushora imari mu ikoranabuhanga ndetse no guhanga ibishya, ndetse hakaba harashyizweho ingamba zo kureshya Abanyafurika bafite ubwenge bakaza mu Rwanda, gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’ikoranabuhanga n’ibindi.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kamaro k’ibitaramo nka ‘Move Afrika’ bihuza abantu benshi.

Perezida Kagame yavuze ko inyungu irambye izabonekera ku ruhare Afurika itanga ku ruganda ndangamuco, kandi ko byatuma ubukungu bw’umugabane buzamuka ndetse uburyo urubyiruko rw’ahandi rubona Afurika na byo bigahinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka