Iburasirazuba: Umuganda usoza ukwezi kwa Mata wibanze ku gusana imihanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mata, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’isuri yatewe n’imvura ndetse no gucukura imirwanyasuri. Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bukaba bwibanze ku gushishikariza abaturage gufata indangamuntu, no kwikosoza kuri lisiti y’itora.

Basibuye imihanda y'imigenderano
Basibuye imihanda y’imigenderano

Mu Karere ka Bugesera, umuganda wakozwe mu Mirenge yose ariko ku rwego rw’Akarere ukorerwa ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ahatunganyijwe ubusitani bwarwo. Abaturage bakaba bifatanyije n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza, Kayisire Marie Solange na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Umuganda wakorewe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, by’umwihariko ubuyobozi bwifatanya n’abaturage b’Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro, ahacukuwe imirwanyasuri no gutunganya imihanda y’imigenderano.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, gutanga amakuru ku gihe, gukoresha neza ikayi y’abinjira n’abasohoka mu Mudugudu, kunoza imikorere y’irondo ndetse no kwitabira ibikorwa by’Ingabo na Polisi mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Nasho bakoraga umuhanda wangijwe n'imvura
Nasho bakoraga umuhanda wangijwe n’imvura

Kayonza ku rwego rw’Akarere, umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2024, wabereye mu Murenge wa Mwiri, ahakozwe imirwanyasuri ku musozi wa Ryamutumo.

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yaganirije abitabiriye umuganda kuri gahunda za Leta zirimo kwikura mu bukene, isuku n’isukura, gushishikarira gufata indangamuntu ku batazifite, no kwifotoza ku bagejeje igihe hagamijwe kwitegura amatora.

Mu Karere ka Kirehe, Umuyobozi wako Rangira Bruno, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gatore mu muganda basana umuhanda mu Kagari ka Rwabutazi, ubahuza n’Umurenge wa Gahara. Ni umuhanda wangiritse kubera imvura yaguye ari nyinshi muri ako gace.

Hakozwe imirwanyasuri ku musozi wa Ryamutumo
Hakozwe imirwanyasuri ku musozi wa Ryamutumo

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, we yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nasho mu gusana umuhanda, uhuza Kadamu na Mulindi mu Kagari ka Rubirizi na wo wangijwe n’imvura.

Akarere ka Nyagatare, Abajyana mu Nama Njyanama y’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, Umudugudu wa Gakoma, ahasibuwe inzira z’amazi no gusiba ibinogo mu muhanda werekeza mu Kagari ka Kamate.

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, Kayigamba Wilson, yasabye abaturage kwirinda ubujura, gusigasira ibikorwa remezo, gukora amarondo bicungira umutekano, kurwanya ihohoterwa, gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kwivana mu bukene, isuku n’isukura, korora kinyamwuga no kwitegura amatora bafata indangamuntu, kwireba kuri lisiti y’itora bakoresheje telefone, bakanze *169# bagakurikiza amabwiriza.

Nyagatare, bibanze ku gusana imihanda y'imigenderano yangijwe n'imivu y'amazi
Nyagatare, bibanze ku gusana imihanda y’imigenderano yangijwe n’imivu y’amazi

Mu Karere ka Rwamagana, Ubuyobozi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nzige mu bikorwa byo kwagura umuhanda wa Kilometero eshatu (3KM) mu Kagari k’Akanzu.

Abitabiriye umuganda bagejejweho ubutumwa bujyanye n’ubukangurambaga bw’Isuku Hose, gahunda ya GiraWigire n’uruhare rwa buri wese mu kwikura mu bukene, kwita ku buziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa byakorewe mu nganda, kubungabunga umutekano no kwirinda ibyaha.

Muri uyu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata, abawitabiriye banagejejweho ubutumwa bujyanye no kwita ku murimo no gukora cyane, banakangurirwa kwitegura neza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, kwireba bakanikosoza imyirondoro kuri lisiti y’itora.

I Nzige baguraga umuhanda ku burebure bwa Kilometero eshatu
I Nzige baguraga umuhanda ku burebure bwa Kilometero eshatu
I Bugesera hatunganyijwe ubusitani ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama
I Bugesera hatunganyijwe ubusitani ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama
Hasibuwe imirwanyasuri yari yarasibye
Hasibuwe imirwanyasuri yari yarasibye
Umuhanda waciwe n'imivu y'amazi y'imvura abaturage biyemeza kuwusana
Umuhanda waciwe n’imivu y’amazi y’imvura abaturage biyemeza kuwusana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka