Perezida wa Iran n’abo bari kumwe baguye mu mpanuka y’indege

Indege ya Kajugujugu yari itwaye abantu barimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, yakoze impanuka, abari bayirimo bose barapfa nk’uko byatangajwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.

Ebrahim Raisi w'imyaka 63 y'amavuko, yayoboraga Iran kuva mu 2021
Ebrahim Raisi w’imyaka 63 y’amavuko, yayoboraga Iran kuva mu 2021

Iyo Televiziyo yatangaje ko aho ibisigazwa by’iyo ndege byabonetse, nta kimenyetso na kimwe cy’umuntu ukiri muzima cyari gihari.

France 24 yatangaje ko mu masaha y’umugoroba yo ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, aribwo umuyobozi w’ikirenga (Ali Khamenei) yahamagariye Abanya-Iran kutagira impungenge, bagakomeza gutuza. Ibyo akaba yabikoze mu rwego rwo guhumuriza abaturage, ko iyo mpanuka nta ngaruka zikomeye izateza ku micungire y’Igihugu cya Iran.

Perezida wa Iran Ebrahim Raisi yaguye muri iyo mpanuka y’indege ya kajugujugu yahanutse igeze ahitwa Jofa, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Iran.

Ubuyobozi n’itangazamakuru muri Iran byatangaje ko Perezida wa Iran, muri iyo ndege, yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, hamwe na Guverineri w’Intara ndetse n’umuyobozi mukuru w’idini ya Islamu muri ako gace.

Perezida Ebrahim Raisi yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Azerbaïdjan y’u Burasirazuba, iyo akaba ari imwe mu Ntara zigize igihugu cya Iran.

Visi Perezida wa Iran, Mohammad Mokhber, yahise ava i Téhéran aza i Tabriz aherekejwe na ba Minisitiri benshi, uwo akaba ari we ugomba kuba agiye mu mwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihe hategerejwe amatora ya Perezida wa Repubulika mu minsi 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukomeze mudukurikiranire, abasesenguzi banyu baduhurize niba ntaho byaba bihuriye umwuka mubi Iran yari ifitanye na Israel

Cadeau yanditse ku itariki ya: 20-05-2024  →  Musubize

Helicopter yagonze umusozi kubera ko hali ibihu byinshi (it was foggy).Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

kirenga yanditse ku itariki ya: 20-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka