Kamonyi: Imodoka yari itwaye umurwayi yaheze mu mugezi

Imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Remera-Rukoma, yari itwaye umurwayi iva ku kigo nderabuzima cya Kabuga, imujyanye kuri ibyo bitaro, yatwawe n’amazi y’umugezi uri hagati y’Imirenge ya Runda na Ngamba.

Imbangukiragutabara yaheze mu mugezi ikurwamo bukeye
Imbangukiragutabara yaheze mu mugezi ikurwamo bukeye

Ku bw’amahirwe abari muri iyo mbangukiragutabara bavuyemo ari bazima, umurwayi akaba yatwawe n’indi mbangukiragutabara yahamagawe hamaze kuba icyo kibazo.

Amakuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nayaho Sylvere avuga ko iyo mbangukiragutabara yari itwaye umurwayi yagize ikibazo cy’umuhanda unyerera, umushoferi agahitamo guca indi nzira yo mu kabande ariko na yo inyerera kandi ikiraro cyaracitse igahera muri uwo mugezi.

Agira ati “Nk’uko mubona ku ifoto buriya umurwayi yari yavuyemo, yatwawe n’indi mbangukiragutabara. Byabaye mu ijoro ryakeye aho yagombaga kunyura hanyereye, bitabaza umuhanda wo hasi na ho ikiraro cyarangiritse, umuhanda ukoreshwa mu buryo bugoranye, amazi yabaye menshi kubera imvura, imodoka ntizabasha kuhaca nk’uko byari bisazwe”.

Kubera ikiraro cyangiritse, imodoka zinyura mu mugezi iyo harimo amazi makeya
Kubera ikiraro cyangiritse, imodoka zinyura mu mugezi iyo harimo amazi makeya

Ubusanzwe imodoka zambukaga mu mugezi mu gihe cy’imvura cyangwa izuba abantu babanje kureba niba amazi arimo atatwara ibinyabiziga.

Dr. Nahayo avuga ko kubera ikiraro kindi cyo ku muhanda uva mu Murenge wa Kayumbu ahanyura abarwayi bagiye ku bitaro bya Remera-Rukoma cyihutirwaga cyane, cyabanje kubakwa hataraboneka ubundi bushobozi bwo kubaka ikiraro gihuza Runda na Ngamba, ariko ngo hari gushakishwa ubushobozi.

Agira ati “Aho dukura nta bushobozi buhari, hari ikindi turi kubaka cyihutirwaga kurusha hariya, turasaba abantu kutishora ahantu hatuma babura ubuzima, turagerageza kureba uko hakomeza gusanasanwa ahagenda hangirika no kureba niba hari ubushobozi bwaboneka”.

Bayikuyemo bifashishije indi modoka yaje irayikurura
Bayikuyemo bifashishije indi modoka yaje irayikurura

Dr. Ndahayo avuga ko muri rusange muri Kamonyi bari kwitegura guhangana n’ibiza, hategurwa ahantu hakwimurirwa abantu batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi abaturage bakabigiramo uruhare ngo bakurwe bene aho hantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se sha Nino babeshya ngo abaturage biyubakiye stade binyuze kubikorwa by’umuganda, batabasha no kubaka iteme Riva ku umuriro?
Murstubeshya kbs.

Aaron yanditse ku itariki ya: 4-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka