Police VC yakatishije itike ya 1/4 nyuma yo gusezerera WA Tlemcen VC yo muri Algeria

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Police VC, yamaze kugera muri 1/4 mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship 2024) nyuma yo gutsinda ikipe ya Widad Athletic Tlemcen (WA Tlemcen) VC yo mu gihugu cya Algeria.

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Police VC yitabiriye iri rushanwa
Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Police VC yitabiriye iri rushanwa

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu aho ku nshuro yayo ya mbere ikipe ya Police VC yageze muri 1/4 itsinze WA Tlemcen VC amaseti 3-2.

Ni umukino ikipe ya Police VC itatangiye neza kuko ikipe ya WA Tlemcen VC ari yo yegukanye iseti ya mbere ku manota 27 kuri 25.

Abasore b’umutoza Musoni Fred utoza ikipe ya Police VC bagarutse mu iseti ya kabiri ubona ko bafite inyota yo kuyegukana ndetse biranabahira kuko bayegukanye bigoranye ku manota 30 kuri 28 ya WA Tlemcen VC.

Matheus Bettim ni umwe mu bakinnyi ba Police VC bitwaye neza
Matheus Bettim ni umwe mu bakinnyi ba Police VC bitwaye neza

Iseti ya gatatu y’umukino yongeye kwegukanwa na WA Tlemcen VC itsinze Police VC amanota 25 kuri 22 maze WA Tlemcen VC iyobora umukino n’amaseti 2-1.

Iseti ya kane y’umukino yaje kongera kwegukanwa na Police VC ku manota 25 kuri 19 maze bajya muri iseti ya kamarampaka.

Mu iseti ya kamarampaka, ntabwo ikipe ya Police VC yahaye ubuhumekero ikipe ya WA Tlemcen VC kuko yayitsinze ku manota 15 ku manota 5.

Nyuma yo kugera muri 1/4, ikipe ya Police VC izacakirana na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ndetse ikaba ari na yo yakiriye iri rushanwa.

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yo nta mahirwe yagize yo kugera mu cyiciro gikurikira dore ko aho irushanwa rigeze ubu irimo guhatanira umwanya wa 17,18 na 19.

Umukino wa Police VC na Al Ahly uteganyijwe kuri iki cyumweru ku masaha y’u mugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka