Rutsiro : Abanyeshuri babiri barohamye mu Kivu

Abanyeshuri babiri bigaga mu kigo cy’amashuri cya G.S. Gihinga ya mbere, tariki 17 Gicurasi 2024 bagiye koga mu Kivu batwarwa n’amazi, umwe aboneka yamaze gupfa undi na we akomeza gushakishwa.

Ikiyaga cya Kivu
Ikiyaga cya Kivu

Amakuru atangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, Biziyaremye Jean Baptiste, avuga ko aba banyeshuri barohamye mu kiyaga cya Kivu nyuma y’uko batorotse bagenzi babo bari bajyanye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhororo.

Ati “Amakuru twamenye ni uko aba banyeshuri tumaze kugera aho twibukiraga ku rwibutso ruri mu kigo cy’ishuri ribanza rya Muhororo bo barebye uko basimbuka ikigo bajya koga mu Kivu ariko birangira amazi abatwaye”.

Umwe muri aba banyeshuri witwa Yamumpaye Erneste yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Polisi ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwo mu mazi yabashije ku mubona yapfuye imukuramo, naho mugenzi we witwa Uwiringiyimana Bonaventure wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza we akaba yakomeje gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa avuga ko ibi byago byabaye bari mu gikorwa cyo kwibuka cyahuje ibigo bine mu rwego rwo gusobanurira abanyeshuri amateka ya Jenoside n’uburyo bagomba gukura birinda uwabashyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside yabakururira amacakubiri.

Gitifu Biziyaremye avuga ko abantu bakwiye kwirinda kujya mu mazi igihe batazi koga kuko bihitana ubuzima bw’abantu.

Ati “Ubutumwa dutanga ku bantu abo ari bo bose ni ukwirinda bakitwararika kujya mu mazi kuko usanga igihe batazi koga bahatakariza ubuzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka