U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rw’uko ibihugu bukirikirana ku isi mu mupira w’amaguru rwasohotse kuwa gatatu tariki 15/02/2012, u Rwanda ruri ku mwanya wa 108 ku isi no ku mwanya WA 26 muri Afurika, bivuze ko rwazamutseho imyanya ibiri ugereranyije n’ukwezi gushize.

Nubwo yatsinzwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, Cote d’Ivoire, yagumanye umwanya wa mbere muri Afurika, n’u mwanya wa 15 ku isi. Ikurikiwe na Ghana, Algérie, Zambie, Mali, Gabon, Libye, Nigeria , Tunisie, Afrika y’Epfo.

Ku rwego rw’isi Espagne iracyari ku mwanya wa mbere, ikurikiwe n’Ubudage, Ubuholandi, Uruguay, u Bwongereza, Portugal, Brésil, u Butaliyani, Croatie na Danemark.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo igihugu kiza imbere ni Uganda iri ku mwanya 80 wa ku isi no ku mwanya wa 20 muri Afurika.

Soudan iri ku mwanya wa 111 ku isi no ku mwanya wa 29 muri Afurika. RDC iza ku mwanya wa 119 no ku mwanya wa 31 muri Afurika. Kenya ubu iri ku mwanya wa 123 ku isi no ku mwanya wa 33 muri Afurika.

Igihugu cya Ethiopie kiri ku mwanya wa 137 ku isi no ku mwanya wa 38 muri Afurika. Tanzania ubu irabarizwa ku mwanya wa 139 ku isi no ku mwanya wa 39 muri Afurika.

U Burundi buri ku mwannya wa 143 no ku mwanya wa 41 muri Afurika. Eritrea, Somalia na Djibouti ziza ku myanya ya 190, 191 na 198 ku isi.

Kuzamuka bidasanzwe kwa Zambia

Nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cyaberaga muri Guinea na Gabon itsinze Cote d’Ivoire, ikipe y’igihugu ya Zambia yarazamutse bidasanzwe kuko yavuye ku mwanya wa 71 ku isi mu kwezi gushize, igera ku mwanya wa 43 muri uku kwezi ndetse no ku mwanya wa 4 muri Afurika mu gihe mu kwezi gushize yari ku mwanya wa 16.

Amakipe yasubiye inyuma kurusha ayandi muri Afurika ni ikipe y’igihugu ya Misiri na Senegal kuko zombi zatakaje imyanya 25. Misiri ubi iri ku mwanya wa 11 muri Afurika no ku mwanya wa 61 ku isi, naho Senegal ubu iri ku mwanya wa 16 muri Afurika no ku mwanya wa 68 ku isi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka