Rayon Sport igiye guhura na APR FC iri mu bibazo by’ubukungu

Rayon Sport yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, kuri iki Cyumweru tariki 29/04/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, iracakirana na mukeba wayo APR FC irajwe ishinga no kongera gutwara igikombe cya Shampiyona.

Mbere yo gukina uyu mukino, umwuka si mwiza muri Rayon, kuko bamwe mu bakinnyi n’umutoza bavuga ko hari amaharanga y’umushahara batarahabwa kandi bakavuga ko ubuyobozi bwabatereranye.

Rayon Sport iheruka gutsindwa na Kiyovu, biri no mu byatumye itakaza amahirwe ya nyuma yo gukomeza gushaka igikombe.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, Rayon Sport yahagaritse umukinnyi Fuadi Ndayisenga ashinjwa imyitwarire mibi, aje asanga mugenzi we bakomoka hamwe i Burundi Hamiss Cedrc ufite amakarita abiri y’umuhondo utazakina uwo mukino.

Muri iyi kipe harimo kwitana bamwana kuko mu gihe abakinnyi n’umutoza bavuga ko bafite ibibazo bishobora no gutuma batitwara neza muri uwo mukino. Ku ruhande rw’ubuyobozi bo bavuga ko ari nta kibazo kidasanzwe kuri muri Rayon Sport.

Ubwo twaganiraga n’umunyamabanga mukuru w’iyo kipe, Olivier Gakwaya, yatubwiye ko abakinnyi babonye umushahara wabo. Avuga ko utarayabonye ari uko atari ahari ngo ayahabwe.

Gakwaya yongeyeho ko ubu nta mukinnyi wa Rayon Sport n’umwe ufite urwitwazo rwo kudakina uwo mukino kereka uzaba arwaye, kuko utazawitabira azahanwa.

Abafaba ba Rayon Sport twasanze ku kibuga cy’ahitwa muri ETO, aho Rayon Sport ikorera imyitozo, bavuga ko bizeye ko ikipe yabo izatsinda APR, kuko umukino wahuje ayo makipe yombi ntugombera abakinnyi bakomeye cyane kuko hakina amazina.

Kapiteni wa Rayon Sport Krim Nizigiyimama Makenzi, we yadutangarije ko bashaka gushyira ibibazo byose ku ruhande bagakina uwo mukino.

Avuga ko n’ubwo batazatwara igikombe ariko bashobora kubona umwanya wa kabiri kandi wabagirira akamaro.

APR yo irasabwa gutsinda imikino ine yose isigaranye, kugira ngo biyongerere anahirwe yo gukomeza guhangana na Police FC nayo isigaje imikino ine, iri ku mwanya wa mbere irusha APR FC inota rimwe.

Ikipe ya APR FC irashaka igikombe cya shampiyona, mu gihe Rayon Sport yamaze kugikuraho umutima.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, APR yiteguye neza, iheruka gutsinda kandi abakinnyi bayo bameze neza nta n’umwe ufite imvune cyangwa amakarita y’umuhondo yamubuza kuzakina uwo mukino.

Mu kiganiro twagiranye n’umunyamabanga wa Komite y’abafaba ba APR FC ku rwego rw’igihugu, yadutangarije ko abafana ba APR FC bifuza gutwara igikombe.

Avuga ko kugira ngo bizere kuzagitwara, bagomba kubanza gutsinda Rayon Sport bagakomeza kwiruka kuri Police FC ibari imbere kugeza ubu.

Kugeza ubu Police iri ku mwanya wa mbere n’amanota 44, isigaje gukina na Marine, Mukura, Espoir n’Isonga. APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 43, isigaje gukina na Rayon Sport, Mukura, Kiyovu Sport na Nyanza FC.

Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 37, Mukura iri ku mwanya wa kane n’amanota 39 naho Kiyovu ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Karabaye!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 28-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka