Karongi: Ruburikinya yanganyije na Kivu Watt FC bibiri kuri bibiri

Umukino wa gicuti wahuje ikipe Ruburikinya yo mu murenge wa Rubengera na Kivu Watt FC yo mu murenge wa Bwishyura tariki 10/03/2012 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya ETO Kibuye warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Ikipe ya Kivu Watt FC ni yo yabanje kureba mu izamu rya Ruburikinya, igice cya mbere kirangira ari 2 ku busa bwa Ruburikinya. Igitego cya mbere kinjiye nko ku munota wa 29 w’igice cya mbere, icya kabiri kinjira kuri penaliti yatanzwe igice cya mbere kiri hafi kurangira.

Mu gice cya mbere Kivu Watt FC yarushije Ruburikinya ku buryo bugaragara, ariko mu gice cya kabili Ruburikinya yagarutse mu kibuga wagira ngo ni indi kipe nshya yinjiye mu mukino kuko yigaranzuye Kivu Watt FC iyishyura ibitego byose uko ari 2.

Kimwe kinjiye ku munota wa 3 w’igice cya kabili ikindi kinjira kuri penaliti ku munota wa 22 umukiko urangira amakipe yombi anganya (2-2). Muri rusange wari umukino ushimishije cyane, ku buryo wabonaga ntaho utandukaniye n’uw’amakipe yo mu rwego rwo hejuru.

Ruburikinya yokeje igitutu Kivu Watt mu gice cya 2
Ruburikinya yokeje igitutu Kivu Watt mu gice cya 2

Umukino wari wateguwe mu rwego rwo kongera kubyutsa umuco wa siporo no kwidagadura mu karere ka Karongi, na cyane ko nta kipe y’umupira w’amaguru umurenge wa Bwishyura wagiraga; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Twatumiye ikipe ya Ruburikinya yo mu murenge wa Rubengera kugira ngo twipime kuko iyacu itangiye vuba kandi turifuza ko yazatera imbere. Tugamije guteza imbere sport kuko ituma habaho ubusabane. Wabonye ko abantu bawitabiriye ari benshi kandi bishimye, abana, abanyeshuli yemwe n’abakecuru”.

Ikipe ya Kivu Watt FC igizwe n’abantu bahoze bakina football baba mu murenge wa Bwishyura, bakora muri za service zitandukanye. Uretse umupira w’amaguru, mu murenge wa Bwishyura banatangije imikino ngororangingo (gym tonique) nayo bashaka ko itera imbere mu karere ka Karongi; nk’uko umuyobozi w’umurenge akaba na kapiteni wa Kivu Watt FC yabitangaje.

Ikipe ya Ruburikinya y’umurenge wa Rubengera yo yari isanzweho kuva na kera. Ni ikipe usangamo abakinnyi b’abahanga bakinnye ruhago igihe kirekire ku buryo batunguwe no kubona ikipe ya Kivu Watt FC imaze ukwezi kumwe gusa ibasha kubarebamo bwa mbere ikababitsa ibitego 2 mu gice cya mbere nubwo bagezaho bakabigombora mu cya kabili.

Ikipe ya Kivu Watt FC bayishyiraho mu kwezi gushize (10/02/2012) bari bayise Kivu FC, ariko perezida wa Ruburikinya akaba n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yasabye ko bayita Kivu Watt FC ubwo bari mu muhango wo kwakira amakipe yombi.

Izina ryakiriwe neza na Perezida wa Kivu FC bwana Ndagije Aimable abakinnyi ndetse n’abafana bemeza ko guhera tariki ya 10/03/2012 ifata izina rya Kivu Watt FC.

Niyonsaba Cyriaque, Kapiteni wa Kivu Watt FC
Niyonsaba Cyriaque, Kapiteni wa Kivu Watt FC

Wanabaye umuhango w’uruhurirane rwo gusabana no kwizihiza ukwezi kumwe ikipe ya Kivu Watt FC yarimaze ivutse. Impamvu y’iryo zina ikaba ishingiye ku mutungo kamere akarere ka Karongi kibitseho w’ikiyaga cya Kivu gikungahaye kuri gaz methane iri hafi gutangira kubyazwa ingufu z’amashanyarazi.

Izina rya Ruburikinya ryo risobanura ikipe y’abantu batagira ibinya mu mubiri, mbese bafite ubuzima buzira umuze.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

waaaaaaaaaaaoooohhh,utundi turere ndetse nimirenge byari bikwiye gukura isomo kuri rubengera na bwishyura.nibakomereze aho bazatumize nizindi equipe.dushimiye maire ukunda imikino.

MUTANGANA Frederic yanditse ku itariki ya: 12-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka