Amavubi U20 yatsindiye Namibia iwayo

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yateye intambwe yo gusezerera Namibia mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo kuyitsindira iwayo ibitego 2 ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Mata.

Nyuma yo kurangiza iminota 45 y’igice cya mbere nta gitego kibonetse, abasore ba Richard Tardy bavuye kuruhuka bagarukanye imbaraga, maze babona ibitego bibiri. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kapiteni w’ikipe Emery Bayisenge kuri ‘Coup Franc’ naho igitego cya kabiri gitsindwa na Tibingana Charles Mwesigye.

Intsinzi u Rwanda rwavanye muri Namibia, ni intambwe Amavubi yateye mu gusezerera Namibia kuko mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri, u Rwanda ruzaba rusabwa kunganya gusa cyangwa se kudatsindwa ibitego birenze kimwe.

Indi mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika yabaye kuri uyu wa gatandatu, Uganda U20 yatsinze Mozambique ibitego 4 ku busa, Morocco itsinda Mauritania ibitego 5 ku busa naho Tunisia itsinda Sudan ibitego 3 kuri 1.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka