Amajyaruguru: Imbogo zatorotse Pariki zikomeretsa abaturage icyenda

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, bibasiwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abantu icyenda, batatu muri bo bakaba bakomeretse bikomeye.

Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024, aho abaturage bahamagaye ubuyobozi, butabaye busanga zimaze gukomeretsa icyenda, nk’uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’iyo Mirenge yombi babitangarije Kigali Today.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide, yagize ati “Imbogo ebyiri zateye abaturage mu Murenge wacu wa Rugarama, zikomeretsa abaturage babiri. Maze kubasura aho barwariye mu bitaro bya Ruhengeri, twabanje kubageza mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama, babonye ko bisaba ubundi buvuzi bwisumbuye, nibwo babagejeje mu bitaro bya Ruhengeri, bari gukurikiranwa n’abaganga”.

Izo mbogo kandi zibasiye abatuye Umurenge wa Gahunga, zikomeretsa barindwi, bajyanwa mu bitaro, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Mugiraneza Ignace, yabibwiye Kigali Today.

Ati “Imbogo zamanutse ari zindwi zitera abaturage, umwe yamaze kugezwa mu bitaro bya Ruhengeri, batanu bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Gahunga, undi yajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama, babiri bakomeretse cyane, hari n’undi tujyanye mu bitaro bya Ruhengeri usangayo undi umwe wo muri uyu Murenge na we wakomeretse cyane”.

Uwo muyobozi yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), bari mu batabaye, bakaba bakomeje gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bazana imbangukiragutabara yifashishijwe mu kugeza inkomere kwa muganga, hakaba hakomeje gushakwa uko zose zisubizwa muri Pariki.

Gitifu Mugiraneza, yavuze uburyo izo mbogo zagendaga zikomeretsa abaturage, ati “Mu bakomeretse cyane, hari uwo zakubise ihembe ku kuguru n’ukuboko, undi zimukubita ihembe mu rubavu zimukandagira no ku rutugu, abandi ni kuriya zibirukaho bakagira igihunga bakitura hasi bagakomereka”.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko izo mbogo zikunze gutoroka Pariki zigatera abaturage, ati “Zisanzwe zitoroka zikamanuka mu ishyamba, ariko zikongera gusubiramo, ubu ho rero zamanutse zirarenga cyane zigera mu baturage, zitangira gutatana zimwe hirya izindi hino, gusubira mu ishyamba bisa n’aho binaniranye”.

Gitifu Mugiraneza arasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kubaha ubutabazi bwihuse mu gihe bagize ikibazo nk’icyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka