U Rwanda rwatsinzwe na Portugal mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’igikombe cy’isi nyuma yo gutsindwa na Portugal

Ikipe y’igihugu ya Portugal yanahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yatangiye iyoboye ndetse itsinda ibitego bitanu u Rwanda rutarabasha kubona igitego, aho igice cya mbere cyaje kurangira Portugal ifite ibitego 26 kuri 5 by’u Rwanda.

Mu gice cya kabiri ikipe y’u Rwanda yaje kwinjira neza mu mukino itangira ari yo itsinda, igerageza kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego ugereranyije n’igice cya mbere.

Muri iki gice cya kabiri u Rwanda rwatsinzwe na Portugal ibitego 24 kuri 19, umukino wose muri rusange urangira ari ibitego 50 kuri 24.

Kuri uyu wa Kane itsinda ry’u Rwanda rizaruhuka mu gihe bazongera gukina ku wa Gatanu 19h30 ubwo bazaba bakina n’igihugu cya Croatia cyanakiriye aya marushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka