U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri mu gikombe cya Afurika (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Kenya mu guhatanira imyanya kuva kuri 13-16

Mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri nyuma yo kwihererana ikipe y’igihugu ya Kenya.

U Rwanda rwakinnye na Kenya nyuma y’uko rwari rwatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Gabon, naho Kenya igatsindwa n’igihugu cya Cameroun.

Muri uyu mukino wo guhatanira imyanya kuva ku wa 13 kugera ku wa 16, u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Kenya ibitego 32 kuri 24, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye u Rwanda rutsinze ibitego 19-10.

Muri uyu mukino kandi, umunyarwanda Samuel Mbesutunguwe ni we watowe nk’umukinnyi mwiza ari nawe wanatsinze ibitego byinshi (12), kikaba ari igihembo ahawe ku nshuro ya kabiri.

Mbesutunguwe Samuel yatowe nk'umukinnyi mwiza ku nshuro ya kabiri
Mbesutunguwe Samuel yatowe nk’umukinnyi mwiza ku nshuro ya kabiri

U Rwanda rurasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu tariki 26/01 ruhura n’ikipe ya Congo Brazzaville, izatsinda ikazaba ari yo yegukana umwanya wa 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka