U Rwanda rutsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri.

Ku munsi wa nyuma w’imikino y’amatsinda, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cy’Afurika, itsinze Zambia ibitego 36-25.

U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere
U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere

Ni umukino wabereye mu nyubako ya kabiri ya Cairo Stadium, aho amakipe yombi yahataniraga umwanya wa gatatu mu itsinda.

Umukino ugitangira mu munota wa mbere u Rwanda rwabonyemo ikarita y’umuhondo n’igihano cy’iminota ibiri yahawe Kubwimana Emmanuel, naho igitego cya mbere kiboneka ku munota wa 3 gitsinzwe na Zambia.

Zambia yatangiye kugenda igenda imbere y’u Rwanda kugeza ku munota wa 10 ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yamaze kujya imbere ifite ibitego 6-4.

U Rwanda rwatangiye kuyobora umukino rubifashijwemo n’abakinnyi nka Mbesutunguwe Samuel na Kubwimana Emmanuel bagoye cyane ikipe ya Zambia, igice cya mbere kirangira u Rwanda rutsinze ibitego 18 kuri 12.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwugariraga neza rwanakomeje kuyobora umukino, uza kurangira u Rwanda rubonye intsinzi y’ibitego 36 kuri 25 bya Zambia.

Mbesutunguwe Samuel w’u Rwanda wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi, ni nawe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi (MVP).

Mbesutunguwe Samuel yatowe nk'umukinnyi mwiza
Mbesutunguwe Samuel yatowe nk’umukinnyi mwiza

Nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa gatatu, u Rwanda ruzakina na Gabon yabaye iya kane mu itsinda C, bahatanira imyanya mu irushanwa ryiswe President’s Cup.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka