U Rwanda nyuma yo gutsindwa na Croatia, rurisobanura na Algeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cy’isi na Croatia, ikaza gukina uwa nyuma uyu munsi

U Rwanda rwatsinzwe na Croatia mu mukino wa kabiri
U Rwanda rwatsinzwe na Croatia mu mukino wa kabiri

Kuri uyu wa Gatanu tariki 04/08/2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinaga umukino wa kabiri w’amatsinda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19 kiri kubera muri Croatia, aho u Rwanda rwakinaga na Croatia.

Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza ugereranyije n’uko rwatangiye umukino wa Portugal, aho kuri iyi nshuro u Rwanda ari rwo rwafunguye amazamu, Croatia ihita yishyura, u Rwanda rutsinda icya kabiri nacyo Croatia iracyishyura.

Croatia yaje kuyobora umukino itsinda ibindi bitego bibiri ariko abasore b’u Rwanda barabyishyura biba ibitego 4-4. Nyuma y’iminota 15Croatia yaje guhita ikomeza kugenda cyane imbere y’u Rwanda, igice cya mbere kirangira ari ibitego 29-05.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Croatia yanifuzaga gukomeza kuyobora itsinda yakomeje kuyobora umukino, birangira itsinze u Rwanda ibitego 54 kuri 18, bituma Croatia ihita ibona itike ya 1/8.

U Rwanda nyuma yo kutabona itike ya 1/8 uyu munsi rurakina na Algeria mu mukino uteganyijwe I Saa Cyenda n’igice zo mu Rwanda, nyuma rukazakomeza hainwa imikino yo guhatanira indi myanya bizwi nka President’s Cup.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka