Rayon Sports yerekanye umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara imyambaro izakoresha mu mwaka wa 2023-2024, ihereye k’uwo mu rugo.

Nsabimana Aimable, myugariro mushya wa Rayon Sports mu mwambaro wo mu rugo w'iyi kipe
Nsabimana Aimable, myugariro mushya wa Rayon Sports mu mwambaro wo mu rugo w’iyi kipe

Ni imyambaro iyi kipe izajya ikanana yakiriye imikino yayo, yatangajwe yambawe n’abakobwa batandukanye ariko biyongeraho abaminnyi barimo myugariro Mitima Isaac, ndetse n’umukinnyi mushya Nsabimana Aimable.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko kuva muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024, abafana bazajya bambara imyenda imeze kimwe n’iyo abakinnyi bambaye, bityo ikaba ari imyenda izacuruzwa. Uwifuza kugura uyu mwambaro, kurangura ni ibihumbi 15Frw mu gihe umuguzi wa nyuma azajya awugura ku bihumbi 18Frw.

Imyenda yo mu rugo yiganjemo ibara ry’ubururu cyane n’umweru mucye, mu gihe umwambaro izajya yambara yasohotse wo wiganjemo umweru mwishi n’ubururu buke.

Umwambaro wa gatatu iyi kipe ishobora gukoresha igihe bibaye ngombwa, wo ni uruvange rw’ibara ry’ubururu n’umweru.

Mitima Isaac ari mu batangaje imyambaro mishya ya Rayon Sports
Mitima Isaac ari mu batangaje imyambaro mishya ya Rayon Sports
Umwambaro Rayon Sports izajya isohoka yambaye
Umwambaro Rayon Sports izajya isohoka yambaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABED YASINYIYE IYIHE EKIPE?

DUSABIMANA yanditse ku itariki ya: 28-07-2023  →  Musubize

Muntara batibwire Aho twagurira imyenda yabafana mukarere ka musanze

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka