Police HC na Kiziguro SS zegukanye irushanwa ryo Kwibuka abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga irushanwa ryo Kwibuka abari abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryegukanywe na Police HC na Kiziguro SS

Kuva wa Gatandatu tariki 03/06 kugera ku Cyumweru tariki 04/06 mu Rwanda hakinwaga irushanwa ngarukamwaka ryo abari abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda yiyongereyeho Makerere Bulls yo muri Uganda mu bagabo, na Ngome HC y’abagore yo muri Tanzania.

Police HC yigaranzuye Gicumbi HT iyitwara igikombe
Police HC yigaranzuye Gicumbi HT iyitwara igikombe

Umukino wa nyuma mu bagabo wari w’ishiraniro ndetse wari utegerejwe na benshi, amakipe yombi yagiye akubana ku bitego aho igice cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 20 kuri 20.

Rwego Ngarambe, Umuyobozi mukuru wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo yitabiriye iyi mikino
Rwego Ngarambe, Umuyobozi mukuru wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo yitabiriye iyi mikino

Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yakomeje gucungana ariko buri yose igira umwanya wo kuyobora umukino, ariko ikipe ya Police HC iba ari yo iyobora umukino iminota myinshi, birangira police yegukanye iki gikombe itsinze Gicumbi HT ibitego 41-39.

Mu bagore, ikipe ya Kiziguro yari isanzwe ifite iki gikombe yaje kongera kucyisubiza itsinze ikipe ya Ngome HC yo muri Tanzania, ku bitego 27 kuri 18.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo ikipe ya APR HC yatsinze ikipe ya UR Rukara ku bitego 21 kuri 19, naho mu bagore uyu mwanya watwawe na ISF Nyamasheke itsinze University of Kigali ibitego 26 kuri 11.

Abakinnyi bitwaye neza ku giti cyabo

ABAGORE

Umukinnyi w’irushanwa: Ingabire Amina (Kiziguro SS)
Uwatsinze ibitego byinshi: Mwizerimana Noella (Kiziguro SS)
Umunyezamu w’irushanwa: Catherine Mapua (Ngome HC)

ABAGABO

Umukinnyi w’irushanwa: Kanyandekwe Gaston (Police HC)
Uwatsinze ibitego byinshi: Kayijamahe Yves (Gicumbi HC)
Umunyezamu w’irushanwa: Uwimana Jackson (Police HC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka