Ikipe y’igihugu ya Handball mu myitozo i Madrid mbere yo kwerekeza Croatia (AMAFOTO)

Mu gace ka Alcalá de Henares ho mujyi wa Madrid muri Espagne, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 ikomeje kuhitegurira igikombe cy’isi

Hashize icyumweru ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball batarengeje imyaka 19 igeze i Madrid mu gihugu cya Espagne, aho bari gukorera imyitozo yo gutegura igikombe cy’isi kizabera muri Croatia.

Ni irushanwa rizatangira ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 02/08 kugera tariki 13/08/2023, aho u Rwanda ruri mu bihugu bizahatana muri iki gikombe cy’isi, nyuma yo kubona itike rubonye umwanya wa kabiri muri Afurika.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri iMadrid muri Espagne, aho izava ku Cyumweru tariki 31/08/2023 yerekeza i Zagreb muri Croatia ahazabera iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 10.

Amwe mu mafoto y’imyitozo y’ikipe y’igihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka