#IHFTrophyU-17: U Rwanda rutsinze umukino wa kabiri

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handaball, kuri uyu wa Gatatu yatsinze umukino wa kabiri mu mikino y’akarere ka 5, irimo kubera muri Tanzania.

U Rwanda rutsinze umukino wa kabiri
U Rwanda rutsinze umukino wa kabiri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abangavu b’u Rwanda bongeye kubona intsinzi bahigitse Sudani y’Epfo, ibitego 45-15 mu mukino wabanjirije indi yose iteganyijwe kuri uyu munsi, tariki 26 Mata 2023.

Uyu wari umukino wa kabiri nyuma yuko u Rwanda ku wa 25 Mata 2023, rwari rwanyagiye ikipe y’igihugu ya Djibouti ibitego 52-02.

Abanyrwandakazi bakomeje kwitwara neza muri Tanzania
Abanyrwandakazi bakomeje kwitwara neza muri Tanzania

U Rwanda ruzakina umukino wa gatatu ari na wo wa nyuma mu matsinda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, rukina na Tanzania yakiriye iri rushanwa ku isaha ya saa tanu za mu gitondo.

Mbere y'uyu mukino abangavu b'u Rwanda bari banyagiye Djibouti ibitego 52-02
Mbere y’uyu mukino abangavu b’u Rwanda bari banyagiye Djibouti ibitego 52-02
Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka