Handball: APR HC na Kiziguro SS zegukanye irushanwa #CoupeduRwanda (Amafoto)

Mu irushanwa ryitwa Coupe du Rwanda ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ay APR HC mu bagabo, na Kiziguro SS mu bagore ni yo makipe yegukanye ibikombe

Guhera ku wa Gatandatu tariki 25/11 kugera tariki 26/11/2023 ku bibuga bya Nyamirambo na Maison des Jeunes Kimisagara habereye irushanwa rizwi ku izina rya Coupe du Rwanda, ryahuje amakipe asanzwe akina amarushanwa yo mu Rwanda.

Mu bagabo, iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandatu yari agabanyije mu matsinda abiri, mu gihe mu bagore yari amakipe ane yakinnye ahura yose nyuma ahakarebwa iyagize amanota menshi.

Mu bagore, ikipe ya Kiziguro ni yo kipe yasoje ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yose, aho uwa nyuma yasorejeho yatsinze ikipe ya Ecole des Sciences de Nyamagabe ibitego 36 kuri 21.

Ikipe ya Kiziguro SS ishyikirizwa igikombe
Ikipe ya Kiziguro SS ishyikirizwa igikombe

Mu bagabo, ikipe ya APR HC ni yo yaje kwegukana igikombe itsinze ikipe ya ES Kigoma ibitego 37 kuri 17 . Ikipe ya APR HC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gorillas HC mu gihe ES Kigoma yari yatsinze ADEGI.

Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred aha igikombe kapiteni wa APR HC
Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred aha igikombe kapiteni wa APR HC

Andi mafoto yaranze iri rushanwa

Ikipe ya Kiziguro SS ishyikirizwa igikombe
Ikipe ya Kiziguro SS ishyikirizwa igikombe
Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred aha igikombe kapiteni wa APR HC
Perezida wa FERWAHAND Twahirwa Alfred aha igikombe kapiteni wa APR HC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka