#AFCON2023: DRC yakoze amateka igera muri 1/2, Nigeria isezerera Angola

Ku wa 2 Gashyantare 2024, ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatsinze Guinea Conakry ibitego 3-1 mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cya Afurika 2023, igera muri 1/2 yajyanyemo na Nigeria yasezereye Angola.

Abakinnyi ba DRC bishimira intsinzi
Abakinnyi ba DRC bishimira intsinzi

DRC yageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika isezereye Guinea Conakry, nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1. Nubwo byagenze gutya ariko iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, ni cyo cyafunguye amazamu ku munota wa 20 ubwo cyabonaga penaliti, igatsindwa neza na Mohamed Bayo, ibi ariko ntabwo byatinze kuko DRC yishyuye ku munota wa 27, igitego cyatsinzwe na Chancel Mbemba, amakipe yombi akajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Nubwo mu bijyanye no kugumana umupira Guinea yari iri imbere ya DRC muri rusange, ariko igice cya kabiri cyahiriye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, dore ko ku munota wa 65 cyabonye penaliti igatsindwa neza na Yowane Wissa, ikavamo igitego cya kabiri mu gihe Arthur Masuaku ku munota wa 82 yatsinze kufura nziza, umukino ukarangira ari ibitego 3-1 igera muri 1/2.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe y’igihugu ya Nigeria yasezereye Angola iyitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Ademola Lookman ku munota wa 41, ahawe umupira na Simon Moses maze iki gihugu gihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe, kigera muri 1/2 cyirangiza.

Kuri uyu wa Gatandatu, Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa irakina na Mali saa moya z’ijoro, aho ikipe izakomeza izahure na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ½, mu gihe saa yine z’ijoro Cape Verde ikina na Afurika y’Epfo, ikipe ikomeza ikazakina na Nigeria.

Umukino wa nyuma w’iki Gikombe cya Afurika uteganyijwe tariki 11 Gashyantare 2024.

Guinea ni yo yabanje kubona igitego, abakinnyi bacyishimira
Guinea ni yo yabanje kubona igitego, abakinnyi bacyishimira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka