Kuba hari inyangamugayo yahagaritswe mu rubanza rwa ‘Bomboko’ ntacyo byangiza - Umunyamategeko

Urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi rwahagaritse imwe mu nyangamugayo zifashishwaga mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha by’intambara, gusa ngo ntacyo byangiza.

Nkunduwimye Emmanuel ‘Bomboko'
Nkunduwimye Emmanuel ‘Bomboko’

Urubanza rwa Nkunduwimye, rutangwamo ubuhamya bw’abarimo abo mu muryango wa Nkunduwimye wamenyekanye nka ‘Bomboko’ mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane ahari hazwi nko mu Gakinjiro ku igaraji rya AMGAR.

Nyuma y’aho uwo mu muryango wa Nkunduwimye atanze ubuhamya, urukiko rwahagaritse by’agateganyo iburanisha kuko umunyamategeko wunganira uregwa yari amaze kugaragaza ko afite ikibazo.

Uyu munyamategeko yamenyesheje abacamanza ko ubwo ubuhamya bwatangwaga, umwe mu nyangamugayo yagaragaje amarangamutima, ‘azunguza umutwe’ nk’ikimenyetso cyerekana ko yabogamye.

Nyuma y’umwanya muto Abacamanza bari mu mwiherero, bahise bafata umwanzuro wo gukura mu rubanza iyi nyangamugayo, isimbuzwa umwe mu nyangamugayo zisimbura.

Urukiko rwa rubanda rugira imiterere ijya kumera nk’iya Gacaca yabaga mu Rwanda. Abarugize barimo: abacamanza, inyangamugayo zitagira uruhande zibogamiraho, abashinjacyaha, abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, uregwa n’abamwunganira n’abatangabuhamya.

Umunyamategeko ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga wa Justice et Memoire muri RCN Justice & Démocratie, Juvens Ntampuhwe, mu kiganiro na Kigali Today, yavuze ko guhagarikwa kw’iyi nyangamugayo ari uko itazagira uruhare mu gufata icyemezo ku mwanzuro w’urubanza.

Ati: “Ku rubanza bisobanuye ko iyo nyangamugayo itazagira uruhare mu gufata icyemezo kuko itakiri mu bazafata icyemezo muri urwo rubanza”.

Ntampuhwe akomeza avuga ko ibyabaye ari ibisanzwe, aho nko mu manza zisanzwe ziburanishwa n’Abacamanza basanzwe, bibaho ko uruhande rumwe rushobora kwihana umucamanza, cyangwa na we akarwivanamo ku bushake.

Ntampuhwe amara impungenge abarokotse ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ku mikirize y’uru rubanza nyuma y’uko iyi nyangamugayo ivuyemo urubanza rugeze hagati. Ati: “Ntawe ukwiye kugira impungenge kuko urubanza rufatwamo icyemezo n’inyangamugayo, igihe cyose haba hari inyangamugayo zikurikira nk’abazafata icyemezo, hakaba abandi bakurikira nk’abasimbura mu gihe umwe muri bo agize impamvu ituma atarangiza iburanisha”.

Akomeza avuga ko iyi nyangamugayo nta rindi jambo izongera kugira muri uru rubanza, kuko adategetswe kurukurikirana, ariko abishatse yakwitabira nk’abandi baturage basanzwe.

Ntampuhwe ashimangira ko ibyagaragaye kuri iyi nyangamugayo atari byo, kuko ubundi imyitwarire ikwiye kuranga Inyangamugayo cyangwa umucamanza, baba bakwiye kurangwa n’imyitwarire irimo ubwitonzi, ubushishozi n’umutuzo, bakirinda kubogama ndetse bakirinda n’amarangamutima yatuma hari ubibakekaho, bakabaza igihe badasobanukiwe gusa.

Mu rubanza rwa Nkunduwimye, hari abacamanza batatu n’abandi batatu b’abasimbura n’inyangamugayo 12 n’izindi 12 zizisimbura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka