Nyuma yo kunganya na Eritireya Micho yongereye abakinnyi batanu mu Amavubi

Mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Eritrea i Kigali kuri uyu wa kabiri, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yongereye imbaraga mu ikipe ye ashiramo abandi bakinnyi batanu batari bagaragaye mu mukino ubanza wabereye Asmara ku wa gatanu aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Abakinnyi bongewemo ni umunyezamu Evariste Mutuyimana na Jacques Tuyisenge bakinira Police FC, Solomon Nirisarike ukinira SEC Academy, Charles Tibingana wa Proline Academy na Abouba Sibomana wa Rayon Sport wari umaze iminsi adahamagarwa kubera imvune zatumye asubira inyuma.

Mu mukino ubanza wabereye i Asmara, Eritrea ni yo yabanje kubona igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Tesfalem Tekle ariko kiza kwishyurwa na Uzamukunda Elias ‘Baby’ ku munota wa 58 ubwo yari umaze akanya gato asimbuye Bokota Labama mu gice cya kabiri.

Umutoza Micho muri rusange utarashimishijwe n’uko ikipe yitwaye muri Eritrea bitewe n’amahirwe ikipe yabonye ikayapfusha ubusa, byitezwe ko azakora impinduka mu mukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa kabiri kuri Stade Amahoro i Remera kugirango abone intsinzi.

Micho uzaba atoza umukino we wa kabiri, Amavubi arasabwa gutsinda cyangwa se akanganya ubusa ku busa kugira ngo yizere gukomeza yerekeza mu matsinda, aho u Rwanda ruramutse rusezereye Eritea ruzahita rusanga Mali, Benin na Algeria mu itsinda F, na ryo rigomba kuzazamukamo ikipe imwe izakomeza uruhamba rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014 kizabera muri Brazil.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka