Nubwo Rayon Sport ihagaze neza muri champiyona umutoza wayo ashobora kwegura

Ubwo amakipe yatangiraga gukina imikino ya shampiyona yo kwishyura (phase retour), tariki 03/03/2012, Rayon Sport yaraye ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 4 kuri 1 kuri Stade ya Kigali ariko umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, ashobora kwegura.

Rayon Sport yagiye gukina uyu mukino imaze iminsi mu bibazo by’ubukungu ndetse bamwe mu bakinnyi bayo baratorotse ikipe.

Nubwo Ndikumana Bodo wa AS Kigali yabanje kubatsinda igitego ku munota wa 15, Leandre Sekamana yaje kwishyira ndetse Rayon Sport ishyiramo n’ibindi bitatu byatsinzwe na Saidi Abed Makasi na Fuadi Ndayisenga watsinzemo ibitego 2.
Gutsinda uwo mukino byatumye Rayon Sport ijya ku mwanya wa kabiri by’agateganyo n’amanota 25.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, yabwiye itangazamakuru ko niba ubuyobozi bwa Rayon Sport ntacyo bukoze ngo bukemure ibibazo by’amafaranga y’abakinnyi arahita yegura.

Abayobora Rayon Sport bamaze ibyumweru bibiri bayambuye Albert Rudatsimburwa wari uyibereye umuterankunga none kugeza ubu ntibarabona umuntu cyangwa se ikigo kizajya kibafasha kuboba umushahara, gukora imyitozo n’ibindi byose ikipe ikenera. Ntagwabira akavuga ko bidakemutse vuba ahira yigendera.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yakomeje gushimangira umwanya wa mbere, nyuma yo gutsindira Amagaju i Nyamagabe igitego kimwe ku busa.

I Rubavu kuri Stade Umuganda, La Jeunesse yahanganyirije na Marine FC ubusa ku busa. Iyo stade irakira kandi undi mukino uba kuri icyi cyumweru tariki 04/03/2012 hagati ya Etincelles na Mukura Victory Sport.

Kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyoja, Police FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30 ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 25. APR FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 kimwe na Mukura naho Kiyovu iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 22.

Theoenste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka