IKIPE Y’ U RWANDA (AMAVUBI) IZAKINA NA BENIN KUWA 09 UKWAKIRA 2011

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 06 Ukwakira 2011 nibwo yahagurutse I Kigali igana mu gihuru cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.

Uyu mukino uzaba ku itariki ya 09 Ukwakira 2011, mu gihe ikipe y’u Rwanda yo yamaze kumenya ko n’ubwo yatsinda uyu mukino itazajya muri mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe, ikipe y’igihugu ya Benin yo iramutse itsinze yazashyirwa mu makipe yitwaye neza afite umwanya wa kabiri ikaba yazashobora kujya mu mikino ya nyuma.

Muri iri tsinda ririmo andi makipe abiri u Burundi na Ivory Coast. Ivory Coast yo yamaze gufata umwanya wa mbere bidasubirwaho u Burundi bwo burwanira umwanya wa kabiri na Benin.

Ikipe rero y’u Rwanda ikaba ijyanwe muri Benin no gushaka ishema ry’ u Rwanda no kugarurira ikizere abanyarwanda kuko mu mikino itatu yakinnye muri aya marushanwa yatsinzwe imikino ine itsinda umukino umwe wonyine.

Abakinnyi cumi n’umunani AMAVUBI azifashisha mu gushakisha intsinzi muri Benin batangajwe n’umutoza Eric NSHIMIYIMANA ni:

1.Ndoli Jean Claude
2Jean Luc Ndayishimiye
3.Eric Gasana
4.Ismail Nshutimagara
5.Ngabo Albert
6.Ndaka Fredy
7.Sibomana Hussein
8.Kalisa Mao
9.Haruna Niyonzima
10.Sina Jerome
11.Mugiraneza Jean Baptiste
12.Charles Ntibingana
13.Andrew Butera
14.Iranzi Jean Claude
15.Uzamukunda Elias
16.Kagere Medy
17.Jacques Tuyisenge
18.Olivier Karekezi

Twizeye rero ko aba basore b’ U Rwanda bazatsinda uyu mukino bakaduhesha agaciro nk’abanyarwanda.

MUTIJIMA Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kureba amanota yabanyeshuri

Uwiringiyimana yvete yanditse ku itariki ya: 1-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka