Ikipe y’igihugu ya U17 yanganyije na Asport FC ubusa ku busa

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yanganyije ubusa ku busa na Aspor FC yo mu cyiciro cya kabiri, mu mukino wa gicuti wabereye muri ETO Kicukiro kuwa gatatu tariki 18 Mata.

Uyu mukino wari ugamije gufasha abatoza b’ikipe y’igihugu ya U17 guhitamo abakinnyi beza bazifashishwa mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.

Muri uwo mukino, ikipe ya U17 yari ifite amakipe abiri; ikipe imwe ikina iminota 45 indi nayo ikina iminota 45 yari isigaye kugira ngo buri mukinnyi abone umwanya wo kwigaragaza, kuko mu bakinnyi 35 bari muri iyo kipe, bazatoranayamo 25 bazaguma mu ikipe y’igihugu.

Umutoza wa Aspor FC Suleyman, Niyibizi, avuga ko ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ikina neza cyane ugereranyije n’igihe gitoya bamaze bashyizwe hamwe, ibyo bigatuma avuga ko nibagumana bagakomeza guhabwa imyitozo myiza, bazavamo ikipe ikomeye cyane.

Nubwo ikipe ya U17 yatangiye gukora imyitozo, nta mikino mpuzamahanga izakina vuba aha, ahubwo ngo bifuzaga ko batangira kumenyerana hakiri kare, kugirango ubwo bazaba batangiye amarushanwa mu Ukwakira bazabe baramaze baritoje bihagije; nk’uko umutoza wayo Richard Tardy yabitangaje.

Mu gihe andi makipe yatangiye guhatanira iyo tike, ikipe y’u Rwanda yo ntabwo izakina amajonjora y’ibanze (1st round), kuko yitwaye neza muri 2011 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda kikegukanwa na Burkina Faso.

Ikipe y’u Rwanda izatangira guhatanira iyo tike mu cyiciro cya kabiri (2nd round) mu Ukwakira uyu mwaka, ikazakina n’ikipe izaba yararokotse hagati ya Botswana na Malawi.

Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 17 ifite akazi katoroshye ko kubona itike y’igikombe cya Afurika ndetse no gushimisha abakunzi bayo, dore ko iyayibanjirije n’ubwo yo itigeze ikina imikino yo gushaka itike, yakoze amateka yo kujya bwa mbere mu gikombe cy’isi ndetse bakanagera ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika.

Ikipe y’u Rwanda nitsinda Malawi cyangwa Botswana izakina ijonjora rya nyuma, nitsinda ikazahita ijya mu gikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka