CECAFA: ku ikubitiro U Rwanda ruzakina na Tanzania

Ubuyobozi bwa CECEFA bwashyize ahagaragara uko amakipe azahura mu matsinda y’imikino y’uyu mwaka izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki ya 25 ugushyingo kugeza 10 ukuboza. Ku ikubitiro u Rwanda ruzabanza gukina na Tanzania tariki 26.

Hazabanza gukina amakipe yo mu itsinda rya kabiri aho u Burundi buzakina na Somalia mu mukino uzabanziriza indi yose, ukazaba ku wa gatanu tariki 25 Ugushyingo. Uwo mukino uzakurikirwa n’uzahuza andi makipe abiri yo muri iryo tsinda aho Uganda ifite agahigo k’ibikombe 11 bya CECAFA izaba icakirana na Zanzibar, iyo mikino yombi ikazabera kuri National Stadium (Stade y’igihugu) i Dar es Salaam.

Amakipe uko ari ane muri buri tsinda azahura hagati yayo, nyuma amakipe abiri ya mbere akomeze muri ¼ c’irangiza. Imikino ya ¼ cy’irangiza izatangira tariki ya 5 n’iya 6 ukuboza. Imikino ya ½ izakinwa tariki ya 8 ukuboza. Tariki ya 9 hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, naho umukino wa nyuma ube tariki 10 ukuboza.

CECAFA y’uyu mwaka izakinirwa kuri stade imwe ari yo y’igihugu (National Stadium) uretse umukino umwe uzahuza Uganda na Somalia tariki 28 uzabera kuri Azam stadium.
Nk’uko umuyobozi wa CECAFA Leodgar Tenga yabitangarije Supersport dukesha iyi nkuru, ngo hagombaga no kuzakoreshwa Stade ya Mwanza ariko habura abaterankunga.

Ikipe y’u Rwanda ifite akanyamuneza nyuma yo gusezerera Eritrea mu gushaka itike y’igikombe cy’isi izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri CECAFA mu cyumweru gitaha kuko benshi mu bakinnyi bayigize bazabanza gukinira amakipe yabo imikino ya Shampiyona izaba yakomeje mu mpera z’iki cyumweru.

Muri CECAFA iheruka nayo yabereye muri Tanzania, u Rwanda rwasezerewe muri ¼ cy’irangiza rutsinzwe na Tanzania igitego kumwe ku busa, none aya makipe nabwo agiye kongera guhura ariko mu mikino yo mu matsinda. Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Milutin Micho akaba yarakunze gutangaza ko yifuza kuzageza iyi kipe kure muri aya marushanwa kuko, ngo amakipe yose azaba ahanganye n’u Rwanda ayazi cyane kubera imyaka myinshi amaze atoza amakipe yo muri aka karere.

Tubibutse ko mu itsinda rya mbere harimo u Rwanda, Tanzania, Ethiopia na Djibouti, irya kabiri ririmo u Burundi, Uganda, Somaliya na Zanzibar. Naho itsinda rya gatatu rikaba rigizwe na Sudan, Kenya, Eritrea na Malawi izitabira irushwanwa nk’umushyitsi kuko itabarizwa mu karere ka CECAFA.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka