Umutoza wa APR FC yitabye Imana

Umutoza wa APR FC wongereraga ingufu abakinnyi Dr Adel Zrane, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri aguye iwe mu rugo.

Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba APR FC yitabye Imana aguye mu rugo iwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.

Amakuru atugeraho avuga ko ubwo bari bagiye kumufata bagiye mu myitozo basanze atagihumeka , hakaba hategerejwe raporo ya muganga.

Ubutumwa bwa APR FC ku rubuga rwa Twitter (X)

"N’akababaro kenshi, Ubuyobozi Bwa APR FC buratangaza ko umutoza wayo wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Dr Adel Zirane yitabye Imana.

Impamvu z’urupfu rwe ntiziramenyekana.

Twihanganishije umuryango we ndetse n’abakunzi ba APR FC, Imana imuhe iruhuko ridashira!"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana imutuze aheza abafana ba APR tu rababaye sana uyu mwaka si mwiza kuko dupfushije abakunzi benshi ba APR RIP umutoza wacu

Turabumukiza theogene yanditse ku itariki ya: 3-04-2024  →  Musubize

Umutoza wacu Imana imuhe iruhuko ridashira 😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

Innocent utamu yanditse ku itariki ya: 2-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka