U20: Rusingizandekwe yageze mu Rwanda aje gutegura umukino wa Namibia

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 akaba anakinira FC Marine yo mu cyiro cya kabiri mu Bubiligi, Jean Marie Rusingizandekwe, yageze mu Rwanda kwifatanya na bagenzi be gutegura umukino wo kwishyura uzabahuza na Namibia tariki 05/05/2012 kuri Stade Amahoro.

Rusingizandekwe utarakinnye umukino ubanza wabereye muri Namibia kubera imvune yagiriye mu ikipe ye yaje mu Rwanda ahasanga bagenzi be bandi bakina hanze y’u Rwanda nka Bonnie Bayingana ukina muri Express muri Uganda, Tibingana Charles Mwesigye ukina muri Proline muri Uganda na Nirisarike Salomon ukina muri Royal Antwerp mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Kuza muri iyi kipe kwa Rusingizandekwe bizongera imbaraga muri iyi kipe, kuko ari umukinnyi umaze kugira inararibonye mu gukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akaba yarabigaragaje ubwo yahakinaga neza mu gikombe cy’isi muri Mexique umwaka ushize.

Jean Marie Rusingizandekwe
Jean Marie Rusingizandekwe

Mu mukino ubanza wabereye i Windhoek, u Rwanda rwatsinze ibitego 2 ku busa, ibitego byatsinzwe na kapiteni w’iyo kipe Emery Bayisenge na Kipson Atuheire.

Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinze mu mukino ubanza, nyuma y’uwo mukino umutoza w’iyi kipe wungirije Eric Nshimiyimana yatangaje ko batagomba kwirara kuko ngo umukono wo kwishyura ariwo uba ukomeye cyane.

Nshimiyimana usanzwe atoza Isonga FC ifite abakinnyi benshi muri iyo kipe y’abatarengeje imyaka 20, avuga ko babwiye abakinnyi ko urugamba rutarangiye ahubwo bagomba kongera imbaraga kugira ngo bazitware neza kurushaho ubwo bazaba bakinira mu rugo i Kigali.

U Rwanda nirusezerera Namibia, ruzahita rukina na Mali muri Nyakanga, mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora yo guhatanira kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka