APR FC yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sport

APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport mu mukino wari uri ishyaka ryinshi wabareye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 29/04/2012.

APR yaje muri uyu mukino itagomba gutakaza inota na rimwe niba yifuza gukomeza guhanganira igikombe na Police FC yari iri ku mwanya wa mbere.

Inzozi zo gutwara igikombe kwa APR zabanje gusa nk’iziyoyoka, ubwo umukino ugitangira Rayon Sport yari imaze kubatsinda ibitego 2 mu minota 15 y’igice cya mbere.

Ku munota wa kane gusa, abakinnyi ba Rayon Sport bamanukanye umupira neza, maze bafatirana ba myugariro ba APR wabonaga batarimo guhuza umukino maze Sina Gerome abatsinda igitego ku mupira yari ahawe na Jamal Mwiseneza.

Rayon Sport yakomeje gusatira cyane kurusha APR FC, maze ku munota wa 15 Sina Gerome yongera kubona igitego cye cya kabiri cyatumye benshi batekereza ko APR iza gutsindwa uwo mukino, dore ko wabonaga itanakina umukino mwiza.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, Lionel Saint Preux ukomoka muri Haiti, wari wakomeje kubuza amahoro ba myugariro ba Rayon Sport, yaje kubatungura maze arabacika atsinda igitego cya mbere cya APR FC, amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2 bya Rayon kuri 1 cya APR.

Igice cya kabiri cyabaye icya APR kuko yagarutse igaragaza ko ishaka kwishyura. Igitutu APR yashyize kuri Rayon Sport cyatumye abakinnyi bayo basubira inyuma kurinda izamu.

Uko kurinda izamu ntabwo byabahiriye kuko Lionel Saint Preux ufite amacenga menshi, yabatsinze igitego ubwo abakinnyi bakina inyuma muri Rayon Sport bananirwaga kumufata, agatera ishoti mu izamu maze umunyezamu wa Rayon, Alphonse Nizeymana, awukuyemo uragaruka usanga Lionel agahaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri cya APR.

Uyu munyezamu wa Rayon Sport ubwo yatsindwaga igitego yahise anagira imvune ku kiganza, bituma asimburwa na Kabuya Willy. Kabuya akigera mu izamu ntiyahiriwe kuko bidatinze yatsinzwe igitego na Kabange Twite, nyuma y’aho ba myugariro ba Rayon Sport bagize uburangare maze Kabange akamanukana umupira wenyine ahita atsinda igitego cya gatatu cya APR FC bitamugoye.

Nyuma y’icyo gitego cya Kabange, Lionel wigaragaje cyane muri uwo mukino yaje guhabwa ikarita y’umutuku ubwo yari amanukanye umupira maze abakinnyi ba Rayon Sport bamwugarije aragwa. Umusifuzi Louis Hakizimana yahise amuha ikarita y’umuhondo ariko ntiyayishimira ahubwo akomeza gutara amahane, bihita bimuviramo ikariya y’umutuku.

Rayon Sport yakomeje gusatira ishakisha kwishyura ariko APR FC yari yamaze kubona intsinzi yayo ikanyuzamo igatinza umukino, birangira gutyo APR itahanye amanota yayo atatu, yanatumye ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 46 mu gihe Police yari iri ku mwanya wa mbere yahise ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 44.

Mu gihe Police FC yatsinda imikino yayo yose isigaranye yahita yegukana igikombe, ariko iramutse igize aho itakaza amanota, hanyuma APR FC igatsinda imikino yayo yose isigaranye nayo yatwara igikombe cy’uyu mwaka.

APR FC ubu isigaje gukina n’amakipe atatu harimo Mukura, Kiyovu Sport na Nyanza FC mu gihe Police FC ifite Espoir, Marine, Mukura ndetse n’umukino w’Isonga FC bataramenya niba bazawukina cyangwa se niba Isonga izaterwa mpaga.

Nyuma yo gutsinda, umutoza wa APR FC Ernie Brandts yatangaje ko anejejwe n’uko yabanje gutsindwa ibitego 2 ku busa akaza kubyishyura ndetse akanarenzaho akabona intsinzi.

Abajijwe impamvu ikipe ye yagaragaje cyane intege nkeya mu gice cya mbere, Brandts yavuze ko byatewe n’uko ikipe ye imaze iminsi ikina imikino myinshi kandi mu gihe gito, avuga ko gusa yaje gushyiramo amaraso mashya bituma ikipe itangira kwitwara neza.

Brandts kandi yaboneyeho gutangaza ko gutsinda Rayon Sport nk’umwe mu mikino yari asigaranye ikomeye byamwongereye imbaraga zo gukomeza gushakisha igikombe cya shmapiyona yanegukanye umwaka ushize.

Jean Marie Ntagwabira wa Rayon Sport we yavuze ko icyatumye atsindwa kandi yabanje kubona ibitego 2 ari uko ba myugariro be bitwaye nabi, avuga ko kandi icyi kibazo kitagaragaye ubu, ahubwo ari igisanzwe mu ikipe ye.

Ntagwabira washimye cyane ba rutahizamu be ndetse n’umunyezamu Alphonse Nizeyimana wakuyemo imipira ikomeye mbere yo gusimburwa, yongeye kuvuga ko iby’igikombe yamaze kubyibagirwa akaba ubu agiye gukosora amakosa yakozwe n’ikipe ye mu rwego rwo gutegura igikombe cy’amahoro.

Nubwo ariko yavuze ko agiye gutegura igikombe cy’amahoro, abanyamakuru bamubajije ejo hazaza he mu ikipe ya Rayon Sport, dore ko uyu mwaka ikipe ye itakoze iby’abakunzi bayo bifuzaga, avuga ko iby’ejo hazaza he azabitangaza iyi shampiyona irangiye, bivuze ko hari n’igihe yasezera ntatoze iyi kipe mu gikombe cy’amahoro.

Imikino y’igikombe cy’amahoro izaba igeze muri ¼ cy’irangiza, izakomeza tariki 20/6/2012. Rayon Sport izakina na Kiyovu Sport, mu gihe APR FC izakina na SEC Academy.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

congretulation to my team APR ! tukurinyuma nubwo tutari mu Rwanda.Gasenyi nayo niyihangane.

leonard murenzi yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka