Mu marushanwa ngarukamwaka ahuza ibigo bya gisirikare bitandukanye byo mu Rwanda,by’umwihariko hashingiwe ku duce bigiye biherereyemo (RDF Inter-Force Sports Competition ), kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwaga imikino ya nyuma.
Mu mupira w’amaguru ari nawo wari witezwe n’abantu benshi, umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Diviziyo ya mbere n’ingabo zirwanira mu kirere (Air Force),umukino waje kurangira ikipe ya Diviziyo ya mbere itsinze Air Force kuri Penaliti 5-4 mu gihe umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Uyu mukino wari wanitabiriwe n’abakuru b’inzego zose za gisirikare mu Rwanda,watangiye ikipe ya AIr Force irusha Diviziyo ya mbere,iza no guhita ibona igitego mu minota ibanza,gusa mu gice cya kabiri ikipe ya Diviziyo ya mbere nayo yaje gusatira cyane iyi kipe maze iza no kubona igitego kuri Penaliti,umukino urangira ari 1-1,ndetse hahita haniyambazwa Penaliti,maze umunyezamu wa Diviziyo ya mbere,maze bagenzi be binjiza zose banegukana igikombe.
Mu ijambo risoza iyi mikino ryavuzwe n’umugaba mukuru w’ingabi Gen. Patrick Nyamvumba,yongeye gukangurira ingabo z’u Rwanda kwitabira Siporo,ndetse no gukomeza kwesa imihigo mu bikorwa byabo byose
Gen Patrick Nyamvumba yagize ati " Aya marushanwa adufasha kongera imbaraga za gisirikare,kandi agomba no kuzadufasha kwitegura imikino ya gisirikare y’Afrika y’i Burasirazuba tuzakira muri Kanama,kandi ibikombe twatwaye umwaka ushize tugomba kubigumana tukongeraho n’ibindi"
Andi makipe yegukanye ibikombe
- Basketball:Ikipe y’Icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu
- Netball:Ikipe y’Icyicaro gikuru cy’ingabo z’igihugu
- Handball:Special force
- Gusiganwa ku maguru (uwa mbere):Habumugisha Hussein
Andi mafoto yaranze iki gikorwa
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ingabo zacu nizo gushimirws pe
ingabo zacutuziri inyuma
ntacyananira ingabozacu nimahanga batubera abagabo
Ingabo zacu turazikunda cyane