Tanzania: Urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bahita bapfa

Muri Tanzania, mu Karera ka Shinyanga, urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bari baryamye nijoro basinziye, bahita bapfa bose nk’uko byasobanuwe na nyina, Joyce Nchimbi, washoboye kurokokana n’undi mwana umwe.

Uwo mugore yavuze ko mu gihe urukuta rwagwaga, umugabo we atari yaraye muri urwo rugo kuko yari yaraye ku mugore we muto, hanyuma mu gihe yarimo atabaza abaturanyi, nibwo umugabo yamenye ibyabaye mu rugo rwe rukuru.

Uwo mubyeyi yavuze amazina y’abana be bishwe n’urwo rukuta, harimo abakobwa babiri umwe witwa Nkamba Ngasa w’imyaka 13, Gigwa Ngasa w’imyaka 8 n’umuhungu umwe witwa Sulumu Ngasa w’imyaka 6.

Yagize ati “Umwana wanjye mutoya twari kumwe mu gihe urukuta rwagwaga, kuko njyewe rwangwiriye mu mugongo, ngerageza kumukingira, maze abandi bana banjye rurabagwira rurabapfuka bose uko ari batatu barapfa”.

Se w’abana, Ngasa Mataruma yavuze ko yahise aza muri iryo joro akimara guhamagarwa kuri telefoni akabwirwa ibyabaye, akihagera asanga abana be bapfuye. Abajijwe iby’inzu ye ko yari ishaje akaba ari yo yaba yabaye intandaro y’impanuka, yavuze ko asaba ‘abasamariya b’imbabazi’ kumufasha bakamuha aho abo barokotse baba, ndetse bakabaha n’ibyo kurya.

Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko nubwo hari abari batangiye guhuza iyo mpanuka n’ingufu z’imyuka mibi, ariko ubuyobozi bw’aho muri Shinyanga ku bufatanye na Polisi bwakoze iperereza, hakemezwa ko ari inzu itari ikomeye kuko yari yubakishije ibyondo, kuri ibyo hakiyongeraho ikibazo cy’imvura imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye bya Tanzania.

Ukuriye iperereza muri Shinyanga witwa Biasa Chitanda, yagize ati “Ndasaba abaturage ba Mishepo kureka guhuza iyo mpanuka n’imyuka mibi y’amarozi, kuko inzu nyinshi zubakishije ibyondo zikunze kugwa iyo zitahawe umusingi ukomeye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho! twihanganishije uwo muryango wo muri chinjanga.

Jean baptiste yanditse ku itariki ya: 28-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka