• CECAFA: Young yatsindiwe imbere y’abafana bayo na Atletico

    Young Africans yo muri Tanzania yatsinzwe na Atletico y’i Burundi ibitego biri ku busa imbere y’abafana bayo kuri stade y’igihugu i Dar es Salaam ku wa gatandatu tariki 14/07/2012.



  • CECAFA: APR yatangiye inyagira Wau Salaam 7-0

    APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA ‘Kagame Cup’ irimo kubera muri Tanzania, yatangiye inyagira Wau Salaam ibitego 7 ku busa, mu mukino ufungura irushanwa wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/7/2012.



  • Issa Kagabo asifura hagati. Yagiye ku rutonde rw

    Kagabo Issa na Simba Honoré bazahagararira u Rwanda mu gusifura CECAFA

    Kagabo Isaa na Simba Honoré, bamwe mu basifuzi mpuzamahanga bamaze kugira inararibonye nibo Banyarwanda bazasifura mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira ku wa gatandatu tariki 14-28/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.



  • FERWAFA yatumije Ntagwabira ngo asobanure ibyo yabwiye abanyamakuru

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumije Jean marie Ntagwabira watozaga Rayon Sport ngo asobanure bimwe mu byo yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo nyuma yo gusezera muri iyo kipe.



  • Abana batwaye igikombe bifotozanya na Minisitiri w

    Ikipe y’u Rwanda ya U17 yakuye igikombe muri USA

    Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 y’abahungu yatahukanye igikombe mu marushanwa yahuzaga amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye ndetse n’ayigisha umupira w’amaguru (Youth Sports Festival Soccer Tournament), yaberaga i Cleveland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



  • Maradona yasezerewe n’ikipe ya Al Wasl

    Uwahoze ari ikirangirire mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yasezerewe n’ikipe ya Al Wasl yo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Abarabu yari amaze umwaka umwe atoza.



  • U20: u Rwanda ruzakina na Tanzania ku wa gatandatu

    Mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mali uzaba tariki 28/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izakina na mugenzi wayo ya Tanzania ku wa gatandatu tariki 14/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.



  • Brandts afite icyizere ko APR izitwara neza muri CECAFA

    Umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, ifite icyizere cyo kuzitwara neza, ikipe ye ikagera kure mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 14-28/07/2012.



  • Amavubi U20 yanyagiye Etincelles ibitego 4 ku busa

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (Amavubi U20) yanyagiye Etincelles ibitego 4 ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku cyumweru tariki 08/07/2012.



  • Bigirimana (ufite umupira) agikina muri Coventry.

    Bigirimana Gael yaguzwe n’ikipe ya Newcastle United

    Bigirimana Gael, umukinnyi w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira ikipe ya Newcastle United yo mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza.



  • Abapolisi (umutuku) bahanganye n

    Huye: Umukino udasanzwe wahuje abapolisi n’abacuruzaga ibiyobyabwenge

    Kuwa gatandatu tariki 07/07/2012 mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye n’Ishyirahamwe ‘Abisubiye’ rigizwe n’abahoze bacuruza ibiyobyabwenge.



  • Mu bagore, Gakenke yatsinze Burera ibitego 2-1.

    Burera yabonye itike yo gukina ¼ mu irushanwa ry’intore z’abarezi

    Ikipe y’intore z’abarezi b’akarere ka Burera mu cyiciro cy’abagabo yabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rihuza intore z’abarezi mu gihugu hose.



  • Van Gaal yongeye kugirwa umutoza w’u Buholandi

    Umuholandi Louis Van Gaal wahoze atoza ikipe ya Bayern Munich, yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu cye yasimbuye Bert Van Maarwijk wasezeye ku mirimo ye mu minsi ishize, nyuma yo kwitwara nabi agaszezerewa ku ikubitiro mu gikombe cy’u Burayi.



  • Ntagwabira yashyize hanze ibibazo biri muri Rayon, ahita anayivamo

    Jean Marie Ntagwabira wari umaze imyaka ibiri atoza ikipe ya Rayon Sport, yashyize ku mugaragaro ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe byanagize ingaruka ku myitwarire mibi yaranze iyi kipe muri uyu mwaka, arangije atangaza ko ayisezeyemo.



  • Ruremesha Emmanuel.

    Ibya Mukura n’umutoza Ruremesha ntibirasobanuka

    Mu gihe amasezerano ikipe ya Mukura VS yari ifitanye n’umutoza Ruremesha yarangiye tariki 05/06/2012, iyi kipe ntiratangaza niba uyu mutoza azongera amasezerano cyangwa niba izashaka undi mutoza ugomba kuyitoza muri shampiyona itaha.



  • Young Africans irifuza kugura Kagere, Iranzi na Mbuyu

    Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania irimo kurambagiza abakinnyi batatu bakina mu Rwanda: Meddie Kagere wa Police FC, Iranzi Jean Claude na Mbuyu Twite bakinira APR FC.



  • RVP asezera kuri Wenger.

    Ferguson arifuza kugura Robin Van Persie wanze kongera amasezerano muri Arsenal

    Umutoza wa Machester United, Sir Alex Ferguson, arifuza kugura rutahizamu wa Arsenal Robin Van Pesie nyuma y’aho uyu musore w’Umuholandi yangiye kongera amazezerano muri ‘The Gunners’.



  • Rayon Sport yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro bigoranye

    Rayon Sport yatwaye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro itsinze AS Kigali bigoranye cyane, nyuma y’aho amakipe yari yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri hakiyambazwa za penaliti maze Rayon Sport yinjiza eshanu kuri enye za AS Kigali.



  • Abakinnyi ba APR FC n

    APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Police FC

    APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatatu tariki 04/07/2012.



  • U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 6 ku rutonde rwa FIFA

    U Rwanda ruri ku mwanya wa 125 ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi FIFA buri kwezi.



  • AVB yamaze kugera mu ikipe ya Tottenham Hotspurs.

    Andre Villas Boas agiye gutoza Tottenham

    Nyuma y’amazi ane yirukanywe muri Chelsea, Umunya-Portugal André Villas Boas (AVB), tariki 03/07/2012, yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gutoza Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza. Asimbuye Harry Redknapp kuri uwo mwanya.



  • APR FC na Police FC bizahura ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro

    APR FC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sport iyitsinze ibitego 4 kuri 1 mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza yahuje aya makipe ahora ahanganye.



  • Police FC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

    Police FC yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma imaze kunganya na AS Kigali ibitegi bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 30/6/2012.



  • U20: Abakinnyi 25 bagiye gutegurira umukino wa Mali i Rubavu

    Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izatangira imyitozo tariki 02/7/2012 kuri Stade Umuganda i Rubavu mu rwego rwo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabere muri Algeria umwaka utaha.



  • APR FC iri mu itsinda rimwe na Young Africans muri CECAFA

    APR FC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ yashyizwe mu itsinda rimwe na Young Africans yatwaye igikombe cy’umwaka ushize, muri tombola yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ahazabera iyo mikino kuva tariki 14 kugeza 28/07/2012.



  • Arsenal na Airtel basinye amasezerano y’ubufatanye

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na sosiyete y’itumanaho Airtel Africa, tariki 28/06/2012, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu azafasha Airtel kwamamaza ibikorwa byayo mu bihugu bitanu Airtel ikoreramo ari byo Nigeria, Zambia, Ghana, Uganda n’u Rwanda.



  • U20: Umukino w’u Rwanda na Mali ushobora kubera i Rubavu

    Mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, umukino uzayihuza n’iya Mali mu mpera z’ukwezi gutaha ushobora kuzakinirwa kuri Stade Umuganda i Rubavu; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amahuru mu Rwanda (FERWAFA).



  • Abakinnyi ba Espagne basanzwe n

    EURO 2012: Espagne yageze ku mukino wa nyuma isezereye Portugal kuri za penaliti

    Espagne yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi imaze gutsinda Portugal penaliti 4 kuri 2 mu mukino w’iminota iminota 120 wabereye kuri Donbass Arena stadium I Donetsk muri Ukraine kuwa gatatu tariki 27/6/2012.



  • Igikombe cy’Amahoro: APR na Rayon zigiye guhura inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe

    APR FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro giheruka, igiye guhura na mukeba wayo Rayon Sport inshuro ebyiri mu cyumweru mu mikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro ya ½ cy’irangiza. Umukino ubanza urakinwa kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



  • Rutare Jonathan ni uwa 4 ivuye iburyo cyangwa ibumoso.

    Rutare Jonathan yitabye Imana mu gihe yiteguraga kuza gukinira u Rwanda

    Rutare Jonathan umukinnyi ukina basketball yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari aryamanye na bagenzi be babanaga yitegura kuza mu Rwanda dore ko yari ku rutonde rw’abakinnyi ruzakinisha mu irushanwa ZONE 5.



Izindi nkuru: