Playoff: Espoir BBC yegeze ku mukino wa nyuma iteye mpaga UGB, RAPP itsinda APR BBC mu bagore

Ku munsi wa mbere w’imikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore (2014 playoff), ikipe ya Espoir BBC yahise ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma ubwo yateraga mpaga United Basketball Generation (UGB) itageze ku kibuga, mu gihe mu bagore ikipe ya RAPP yo yatangiye iyo mikino itsinda APR BBC.

Ikipe ya Espoir BBC n’ubundi irimo guhabwa amahirwe yo gukora ibyo yakoze umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona na Playoff, yiyongereye amahirwe ubwo yasezereraga UGB iyitsinze mpaga (amanota 20-0) kuko itigeze igera ku kibuga.

Nyuma yo gusezerera UGB idakinnye, Espoir BBC itegereje kumenya iyo izahura nayo ku mukino wa nyuma hagati ya APR na CSK.
Nyuma yo gusezerera UGB idakinnye, Espoir BBC itegereje kumenya iyo izahura nayo ku mukino wa nyuma hagati ya APR na CSK.

Ushinzwe ibya tekinike mu ishyirahamwe ry’umukinowa Basketball mu Rwanda Shema Maboko Didier yadutangarije ko ikipe ya Espoir BBC yahise ibona bidasubirwaho itike yo gukina umukino wa nyuma kuko amategeko agenga imikino ya ‘playoff’ y’uyu mwaka avuga ko ikipe isibye umukino umwe ihita isezererwa burundu mu irushanwa.

Ibyo bivuze ko imikino nibura ibiri Espoir BBC yagombaga gukina na UGB ikuweho, ikaba isigaje kumenya ikipe izahura nayo ku mukino wa nyuma hagati ya APR BBC na CSK.

Umukino wa ½ cy’irangiza wari utegerejwe hagati ya APR BBC na na Cercle Sportif de Kigali (CSK) yanakiniraga ku kibuga cyayo warangiye CSK itsinze amanota 95-85, ayo makipe akaba agomba gukomeza guhura kugeza hamenyekanye ikipe itsinze indi imikino ibiri.

Mu bagore, APR BBC yatwaye igikombe cy’umwaka ushize, yakomeje kugaragaza ko yasubiye inyuma muri uyu mwaka ubwo yatsindwaga na RAPP bigoranye cyane ku manota 42-41.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9/8/2014 habaye umukino umwe mu bagabo wongera guhuza APR BBC na CSK, ukaba ari umukino wazo wa kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka