• Basketball: Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 iritabira imikino yo mu biyaga bigari

    Ikipe z’u Rwanda za Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 irerekeza i Burundi kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012, mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’ibiyaga bigari izakinwa kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru tariki 01/7/2012.



  • Desiré Mugwiza watorewe kuyobora FERWABA

    Desiré Mugwiza yatorewe kuyobora FERWABA

    Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR basketball Club, Desiré Mugwiza ni we watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera ku cyumweru tariki 29/4/2012.



  • Komite Nyobozi ya FERWABA yarasheshwe

    Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), tariki 21/04/2012, yasheshe Komite nyobozi yari iyoboye, itegeka ko hagomba kuba amatora yo gushyiraho abayobozi bashya bazatorwa ku cyumweru tariki 29/04/2012.



  • APR BBC itwaye igikombe cya Play offs

    APR Basketball Club yegukanye igikombe gihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Play Off), nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club (KBC) amanota 110 kuri 69, ku mukino wa gatatu wahuje ayo makipe yombi kuri Petit Stade i Remera tariki 10/03/2012.



  • Basketball: APR y’abagore yegukanaye igikombe cya Play Offs

    Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore yegukanye igikombe gihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play Offs), nyuma yo gutsinda Kamunuza y’u Rwanda amanota 79 kuri 45 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.



  • Play Off: mu bagabo KBC yasezereye KIE, naho mu bagore APR yibasira NUR

    Kigali Baskatball Club (KBC) yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya play off, ubwo yari imaze gutsinda KIE mu mikino ibiri yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda n’i Nyanza tariki 25 na 26/02/2012.



  • KBC yatsinze KIE mu mukino wa mbere wa play off

    Mu mukino wa mbere wa play off mu rwego rw’abagabo, Kigali Basketball Club (KBC) yatsinze KIE amanota 78 kuri 45 mu mukino wabereye muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda i Huye tariki 25/02/2012.



  • Basketball: APR izakina na Espoir mu mukino ubanza wa Play offs

    Ikipe ya APR Basketball Club izatangira imikino ya Play off y’uyu mwaka ikina na Espoir mu mikino izabera i Nyanza na Huye kuwa gatandatu no ku cyumweru (tariki 25-26/02/2012).



  • CSK ishyikirizwa igikombe.

    CSK yegukanye igikombe cya ‘Memorial Gisembe’

    Cercle Sportif de Kigali (CSK) ni yo yegukanye igikombe cyo kwibuka Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’, nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 69 kuri 49 ku cyumweru tariki 22/01/2012.



  • Basketball: Amakipe 11 ni yo azitabira irushanwa Memorial Gisembe

    Irushanwa ryo kwibuka Emmanuel Ntarugera bitaga ‘Gisembe’ rizatangira kuwa gatanu tariki 20/01/2012 rigasozwe ku cyumweru rizabera kuri petit stade i Remera no kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Rizitabirwa n’amakipe 11, harimo atandatu y’abagabo, atatu y’abagore n’abiri y’abahoze bakina basketball bakaza kuyihagarika (veterans).



  • FERWABA: Abayobozi babiri bamaze kwegura

    Nyuma yo kwegura Kwa Pierre Munyangabe wari umuyobozi wungirije mu ishirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda FERWABA ku wa gatanu ushize, Shema Maboko Didier wari ushinzwe ubujyanama n’amategeko muri iryo shyirahamwe na we kuri uyu wa mbere yareguye.



  • Shampiyona ya Basketball: imikino yo ku munsi wa kabiri yo kwishyura

    Uyu munsi kuwa gatandatu tariki 05 Ugushyingo kuri petit stade harimo kubera imikino yo kwishyura (umunsi wa kabiri) ya shampiyona y’igihugu ya basketball APR BC 95-51 UGB, umukino wahuje Espoir BC na Kigali BC urangiye Espoir BC 73-83 Kigali BC



  • Basket zone 5: Urunani yatwaye igikombe, APR BBC iba iya gatatu

    Ikipe ya basketball Urunani y’i Burundi ku wa gatandatu tariki 15 Ukwakira yaratunguranye ubwo yatwaraga igikombe cy’akarere ka gatanu I Dar es Salaam muri Tanzania nyuma yo gutsinda Cooperative Bank yo muri Kenya amanota 69 kuri 61.



  • Ferwaba ishobora gusezerera abatoza ba basketball

    Abatoza b’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore n’abagabo bashobora gusezererwa ku mirimo yabo n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) kuko batubahirije inshingano zabo zo kuzamura abakinnyi.



Izindi nkuru: