Jimmy Gatete wageze mu Rwanda arongera kuhakinira ruhago hatahwa Kigali Universe

Umunyabigwi Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w’Amavubi yageze mu Rwanda aho aje gutangiza ikibuga cy’imikino kizwi nka Kigali Universe kiri mu mujyi wa Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Jimmy Gatete wabaye umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yaje gutangiza ku mugaragaro.

Jimmy Gatete yageze mu Rwanda
Jimmy Gatete yageze mu Rwanda

Jimmy Gatete nyuma yo gusezera umupira w’amaguru utarakunze kugaragara mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye na siporo, aje mu Rwanda aho azitabira ibikorwa byo gutangiza inyubako y’imikino iri hejuru mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali.

Jimmy Gatete aganira n'itangazamakuru
Jimmy Gatete aganira n’itangazamakuru

Mu gufungura iyi nyubako, Jimmy Gatete azongera kugaragara mu kibuga ubwo hazaba irushanwa rito rizahuza amakipe azaba arimo iya Jimmy Gatete, kakazaba harimo ikipe y’abanyamakuru, ikipe y’abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ikipe y’ababarizwa mu myidagaduro mu Rwanda, bikazaba kuva tariki 17 kugera tariki 19/05/2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka