Amafoto: Ku munsi wa mbere w’irushanwa Nyafurika ry’amagare u Rwanda rutahanye imidari ine
Ku munsi wa mbere w’irushanwa Nyafurika ry’amagare riri kubera mu Rwanda, u Rwanda rwegukanye imidari ine uwa zahabu, iya Argent ibiri ndetse n’uwa Bronze ku byiciro byarushanyijwe uyu munsi.
Ku munsi wa mbere wa Shampiona nyafurika y’umukino w’amagare, hakinwe icyiciro cyo gusiganwa n’igihe, aho abasiganwa bakiniraga mu makipe agiye agizwe n’abakinnui bane, aho u Rwanda na Eritrea ari byo bihugu byegukanye imidari myinshi.
Ku ruhande rw’amakipe y’u Rwanda, umudari wa Zahabu wegukanywe n’ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18, barushanwaga basiganwa n’isaha, bakaba bakurikiwe n’ikipe ya Erithrea.
Imidari ibiri ya Silver yegukanywe n’ikipe y’abagabo batarengeje imyaka 18 ndetse n’ikipe y’abagabo bakuru, aya makipe yombi akaba yakurikiye amakipe ya Erithrea yo muri ibyo byiciro byombi.
Ibyiciro byakinwe ku munsi wa mbere
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km
ku munsi w’ejo iri rushanwa rizakomeza aho abakinnyi bazaba basiganwa n’isaha ariko bakazaba bakina buri muntu ku giti cye (Individual Time trial).
Uko ibihugu byagiye byegukana imidari
Icyiciro cya Junior
Abakobwa
1.Rwanda
2.Burundi
Abahungu
1.Eritrea (Zahabu)
2.Rwanda (Silver)
3.Namibia (Bronze)
Abakuru
Abagabo
1.Eritrea (Zahabu)
2.Rwanda (Silver)
3.Algeria (Bronze)
Abagore
1.Ethiopia (Zahabu)
2.Eritrea (Silver)
3.Rwanda (Bronze)
Andi mafoto yaranze umunsi wa mbere
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
Tubarinyumamukomereze aho