Ngororero: Babiri bishwe n’ibiza, barateganya kwimura imiryango 257

Abana babiri b’abakobwa bo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero bagwiriwe n’inzu bari baryamyemo bahasiga ubuzima, nyuma y’uko inkangu ikubise iyo nzu igasenyuka, tariki 03 Gicurasi 2024. Abapfuye umwe yari afite imyaka 18, undi afite imyaka 9.

Inzu ziri mu byangijwe n'ibiza
Inzu ziri mu byangijwe n’ibiza

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko usibye gutakaza ubuzima bw’abaturage, ibikorwa remezo by’imihanda, n’ibiraro na byo biri kwangirika, bidasize n’imyaka y’abaturage n’amatungo kubera imvura yabaye nyinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko ubu abaturage bari mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bari gukodesherezwa inzu, ndetse hanateguwe ahantu habugenewe (evacuation sites) bashobora guhungishiriza abaturage ibiza bibaye bikomeye.

Agira ati “Turimo kwimura imiryango 257 igizwe n’abantu 1057, ariko ni igikorwa gikomeje, imibare ishobora kwiyongera, twanateguye aho guhungishiriza abantu mu bice bine by’Akarere, nka Karambo mu Murenge wa Gatumba, Rurembo mu Murenge wa Kabaya, ESCOR Ramba muri Kageyo, na Mutake mu Murenge wa Kavumu, ahashyirwa abaturage igihe imvura byagaragara ko ikomeje gukaza umurego”.

Nkusi avuga ko ahateguwe bibaye ngombwa hashingwa amahema nko muri Gatumba mu gihe ahandi hasigaye ho, hari amazu afite ibyangombwa by’amashanyarazi n’amazi kandi ibikenerwa byose bibaye ngombwa baba biteguye.

Amateme n'imihanda biri kwangizwa n'ibiza
Amateme n’imihanda biri kwangizwa n’ibiza

Mu mwaka ushize kandi imiryango 725 igizwe n’abantu 2,738 yari yavanywe aho ituye ijyanwa gukodesherezwa, ariko hakaba n’iyatangiye kubakirwa mu byiciro. Mu cyiciro cya mbere hubakiwe imiryango 32, icya kabiri hubakirwa 55, icya gatatu 104, naho icyiciro cya kane hazubakirwa imiryango 96.

Mu buryo burambye umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko bitoroshye kwimura abantu kubera imiterere y’Akarere k’imisozi miremire, hakaba hakomeje gushyirwa imbaraga mu buryo bwo kurwanya isuri, hakurikijwe icyo ubutaka bukwiye gukoreshwa kubera imiterere yabwo (Vocation du sol), guca amaterasi ndinganire no gutera ibiti by’amashyamba n’ibivangwa n’imyaka.

Asaba abaturage kuva ahantu babona ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira inama abaturage kubaka babanje gusaba gupimisha ubutaka bwubakwaho, no kubaka inzu zishobora guhangana n’ibiza.

Agira ati “Turasaba abaturage kubaka ahemewe, no kubaka ahashobora guhangana n’ibiza, inzu zifite fondasiyo zikomeye zashobora kwihanganira amazi menshi”.

Avuga ko Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi na yo yiteguye kubunganira ku ngaruka zose zavuka kubera ibiza, ariko n’abaturage bakaba bakwiye kuba maso bakitwararika kugira ngo bataburira ubuzima bwabo mu biza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka