MINAGRI yasuzumye aho aborozi b’amatungo magufi bageze bongera umubare wayo n’ibiyakomokaho

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasuzumye aho umushinga witwa PRISM ifatanyijemo n’imiryango mpuzamahanga mu guteza imbere uruhererekane rw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho, ugeze ufasha Abanyarwanda kubona inyama zibahagije zatuma barwanya imirire mibi.

Inyama mu ibagiro ry'ingurube ry'i Ruhashya mu Karere ka Huye, rimwe mu mabagiro yubatswe n'Umushinga PRISM
Inyama mu ibagiro ry’ingurube ry’i Ruhashya mu Karere ka Huye, rimwe mu mabagiro yubatswe n’Umushinga PRISM

Uyu mushinga w’imyaka itanu kuva muri 2021-2026, wahawe inguzanyo y’Amadolari ya Amerika miliyoni 45 n’ibihumbi 640 (ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 65), akaba agurwamo inkoko, ingurube, ihene cyangwa intama, zigahabwa abaturage b’amikoro make, nyuma na bo bakagenda boroza abandi.

Mu bafatanyabikorwa bahaye u Rwanda ayo mafaranga yo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho, harimo Ikigega mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) cyatanze Amadolari ya Amerika($) miliyoni 14 n’ibihumbi 900.

Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere mpuzamahanga, Enabel, cyatanze Amadolari ya Amerika miliyoni 17 n’ibihumbi 430($), Umuryango mpuzamahanga urwanya ubukene n’inzara, Heifer International, na wo watanze Amadolari ya Amerika miliyoni 4 n’ibihumbi 680, hakaba n’abandi bafatanyabikorwa batanze Amadolari ya Amerika arenga miliyoni 8 n’ibihumbi 630.

Ni Umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), ukaba witezweho gufasha ku ikubitiro imiryango 26,355 ikennye yo mu turere 12 tw’Intara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, hanyuma na yo ikagenda yoroza abandi.

Umuhuzabikorwa wa PRISM mu Rwanda, Joseph Nshokeyinka, avuga ko ubu bageze ku baturage 23,400 bahawe inkoko ndetse barimo n’abamaze guhabwa ingurube, ihene cyangwa intama, bitewe n’urwego bagezeho mu kongera ayo matungo no koroza abaturanyi babo.

Uwamwiza Beatha yavanye inka mu bworozi bw'inkoko 10 mu gihe cy'umwaka umwe
Uwamwiza Beatha yavanye inka mu bworozi bw’inkoko 10 mu gihe cy’umwaka umwe

Aba barimo uwitwa Uwamwiza Beatha, umubyeyi w’abana bane, akaba ayoboye urugo rutuye mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Sazange, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Uwamwiza w’imyaka 51 y’amavuko, yahawe inkoko 10 mu mpera z’umwaka wa 2022, nyuma yo guhugurirwa guteza imbere imishinga no gufashwa kwizigamira, za nkoko zarakuze.

Uwamwiza na bagenzi be bahabwa imishwi y’inkoko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 2,500 buri mushwi, ariko inkoko yakura ikaba ishobora kugurwa amafaranga ibihumbi 15 Frw iyo yafashwe neza.

Uwamwiza avuga ko muri za nkoko 10 zimaze gukura yagurishijemo ebyiri yongeraho amafaranga make akuye mu itsinda ryo kwizigamira, abona agera ku 40,100Frw ayitura abamugabiye kugira ngo haboneke igishoro cyo koroza umuturanyi we.

Avuga ko yari asanzwe afite ingurube yaguze ayo yakuye mu itsinda, agurisha ibibwana byayo, agurisha na za nkoko yari asigaranye, agura inka y’amafaranga ibihumbi 250Frw, ariko kugeza ubu uwayigura ntiyajya munsi y’amafaranga ibihumbi 400Frw.

Kugeza ubu Uwamwiza afite ibiraro bine birimo inka, ingurube, inkoko zindi yaguze, ndetse n’ihene yahawe n’Umushinga PRISM nyuma yo kumubonamo ubushobozi bwo kwiteza imbere ashingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Uwamwiza agira ati “Muri PRISM ninjiranyemo umutwe wanjye wonyine, nta n’imbeba yo mu nzu yatambaga aha, ariko ninjiyemo inkoko ziraza, ingurube, ihene n’inka, hano mu rugo hari ku kibuga nabaga muri iyi nzu yonyine (ariko ubu hari igikoni n’ibiraro).”

Ifumbire ituruka muri ayo matungo ni yo Uwamwiza afumbiza imirima n’uturima tw’igikoni, akaba avuga ko yanahuguriwe gutegura indyo yuzuye.

Avuga ko nyuma yo gusagurira amasoko aho ashora amatungo n’imyaka yejeje, adashobora kubura inyama mu rugo rwe nibura rimwe mu kwezi cyangwa igi rimwe mu cyumweru kuri buri muntu mu bagize urugo.

Ihene ebyiri yahawe mu mwaka ushize na zo zimaze kuba enye
Ihene ebyiri yahawe mu mwaka ushize na zo zimaze kuba enye

Umuyobozi w’Ishami ry’ubworozi muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, avuga ko amatungo magufi yitezweho uruhare rungana na 80% mu kongera umusaruro w’inyama, inka zigaharirwa 20% kuko zo zinatanga amata.

Dr Ndayisenga akomeza agira ati "Iyo tubaze dusanga buri Munyarwanda (mu mpuzandengo) atarenza ibiro 8(kg) by’inyama afungura ku mwaka, turashaka rero ko bizamuka nibura bikagera ku biro 45 ku mwaka."

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva muri 2017-2024, MINAGRI yifuzaga ko aborozi mu Gihugu hose batanga toni ibihumbi 150 by’inyama ku mwaka, zivuye kuri toni ibihumbi 75 zatangwaga mbere ya 2017.

Dr Ndayisenga avuga ko ubu bageze kuri toni ibihumbi 130 buri mwaka, aho buri mworozi abarwa ko atanga ibiro(kg) 14,2.

Ikigo RAB kivuga ko mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, hirya no hino mu Gihugu hamaze no kubakwa amasoko 15 y’ayo matungo ndetse n’amabagiro 10 y’ingurube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka