#BAL4: Adekunle Gold, The Ben, Chris Eazy na Alyn Sano bazataramira abakunzi ba Basketball

Mu gihe habura iminsi mike ngo imikino ya kamarampaka (Playoffs) itangire mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2024), hatangajwe urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abakunzi b’umukino wa basketball, bazaba baturutse hirya no hino ku Isi baje gukurikira iyi mikino izatangira ku wa gatanu, tariki 24 Gicurasi.

The Ben na Adekunle Gold ni abahanzi b'amazina akomeye bazasusurutsa imikino ya BAL
The Ben na Adekunle Gold ni abahanzi b’amazina akomeye bazasusurutsa imikino ya BAL

Umunyana-Nigeria uri mu bakunzwe muri iki gihe, Adekunle Almoruf Kosoko uzwi nka Adekunle Gold ni umwe mu bahanzi batangajwe bwa mbere ndetse bazagaragara ku rubyiniro mu itangizwa ry’iyi mikino.

Adekunle uheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2021 ari mu bahanzi bafite indirimbo zigezweho kandi zikunzwe zirimo Look What You Made Me Do, Okay, Rodo ndetse n’izindi.

Uretse Adekunle Gold hari kandi na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nawe ari kurutonde rw’abahanzi bzataramira abazitabira iyi mikino muri BK Arena. The Ben uheruka gukora ubukwe na Uwicyeza Pamela, ni ubwa mbere azaba ataramiye abitabiriye iyi mikino ndetse akaba afite indirimbo aherutse gushyira hanze izaba yitezwe n’abantu benshi yitwa ‘Ni Forever’. The Ben ni we uzatarama ku munsi wa nyuma ndetse na Ishami Talent.

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, kugeza ku munsi wa nyuma w’umukino 01 Kamena, hari abahanzi batandukanye bazajya basusurutsa abitabiriye iri rushanwa rya BAL.

Chriss Eazy, umwe mu bahanzi bagezweho azataramira abazitabira BAL
Chriss Eazy, umwe mu bahanzi bagezweho azataramira abazitabira BAL

Kuri gahunda biteganyijwe ko umuhanzi umwe azajya aririmba igice cya mbere kirangiye naho undi aririmbe umukino urangiye.

Ku munsi wa mbere bazabimburirwa na Juno Kizigenza uzaririmba igice cya mbere cy’umukino wa mbere. Mugihe umukino ukirangira bazasusurutwa na Adekunle Gold.

Ku munsi wa Kabiri hazaririmba Kenny Sol na Bwiza, ku munsi wa Gatatu ni Alyn Sano na Chris Eazy mu gihe ku umunsi wa Gatatu hari Ish Kevin, umunsi ukurikiyeho ni Kivumbi King na Kevin Kade. Mugihe umunsi ubanziriza uwa nyuma hazatarama Ariel Wayz maho ku munsi wa nyuma The Ben akazataramira abakunzi b’umukino wa Basketball.

Alyn Sano mu bahanzi bazasusurutsa abitabiriye imikino ya BAL
Alyn Sano mu bahanzi bazasusurutsa abitabiriye imikino ya BAL

Biteganyijwe ko kuri parikingi ya BK Arena, hazajya haba hafunguye mu minsi y’imikino guhera saa mbiri za mugitondo kugeza saa cyenda n’igice z’umugoroba naho mu mpera z’icyumeru ni uguhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Hazaba hari ibikorwa bitandukanye ku bakiri bato ndetse n’abakuze, harimo kandi imikino ya basketball 3 kuri 3, izajya ikinwa ndetse bazasusutswa na DJ Loft na DJ Kim n’ibindi bikorwa biruhura mu mutwe bitandukanye.

Kwinjira muri iyi mikino igomba kumara icyumweru muri Kigali, ni uguhera ku mafagaranga y‘u Rwanda 1600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka