Col Uwimana watorotse CNRD/FLN yakomoje ku rugendo rw’ibirometero 600 yakoze atahuka

Colonel Uwimana Alphonse wabashije gutoroka inyeshyamba z’umutwe witwaje intwaro wa CNRD/FLN urwanya Leta y’u Rwanda, ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishimira ko nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 600 yakoze aturutse muri ayo mashyamba, yageze mu Rwanda akakiranwa ubwuzu, ahabwa inyigisho n’amahugurwa byamufashije kurushaho guhindura imyumvire, none akaba agiye gukomeza kubaka Igihugu afatanyije n’abandi Banyarwanda.

Col Uwimana avuga ko ubuzima bwo mu ishyamba bwari imihangayiko gusa
Col Uwimana avuga ko ubuzima bwo mu ishyamba bwari imihangayiko gusa

Mu nzira yagiye anyuramo mu gihe cy’iminsi itanu yamaze muri urwo rugendo atahuka avuye i Kirembwe, muri zone ya Fizi, mu Majyepfo y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atorotse izo nyeshyamba, Col Uwimana avuga ko yari amaze kurambirwa imibereho yo mu mashyamba n’intambara za hato na hato bahoragamo mu mashyamba.

Agira ati: “Imitwe y’abarwanyi iba ari myinshi cyane harimo ihanganye hagati yayo n’indi iba ihanganye na Leta. Amasasu aba ari yose, umuntu wese atekereza ko nubwo bwakwira butari bucye, cyangwa bunacyeye butabasha kwira. Icyo umuntu ariye ntikimugera ku nzoka, mbese biba ari ingorane”.

Akomeza ati: “Igice cya CNRD/FLN kibarizwa mu Majyepfo y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuhava ngera ku mupaka w’i Rusizi, byabaye ngombwa ko ntaha ntorotse izo nyeshyamba, mu buryo bwo kwiyoberanya nigira umusivili ngo hatagira umenya, dore ko muri ibyo bice benshi bari babizi ko ntari umusivili”.

Ku ma bariyeri abarirwa muri 19 y’abasirikari ba Congo yagiye anyuraho, byamusabaga kwigura. Ati: “Hari icyangombwa nari mfite cy’impunzi nagendaga nerekana kuri ayo mabariyeri nkongeraho n’amafaranga ya ruswa nagendaga mbaha bakabona kunyemerera kuyanyuraho. Hari aho nageraga nkakeka ko ubuzima bwanjye buhasigara kuko nari ntashye ntorotse izo nyeshyamba dore ko uwo bimenyekanye ko atahutse bahita bamwica, utishwe bakamukubita bakamuhindura igisenzegeri kitazigera kigira icyo cyimarira. Ariko Imana yarandinze mbaho mbasha kwinjira mu Rwanda”.

Umutwe CNRD/FLN Col Uwimana Alphonse yabarizwagamo, wakunze kurangwa n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bice byo mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.

Uyu mutwe kimwe n’indi myinshi nka FDLR wiyomoyeho, muri ayo mashyamba, ngo ihora mu ntambara za hato na hato; ari na byo byakomanze umutima w’uyu mugabo wari umaze kurambirwa izo ntambara zidafite icyo zishingiyeho, agafata icyemezo cyo gutahuka ngo akomezanye urugendo rw’iterambere n’abandi bari mu gihugu.

Yamaze igihe afite amakuru atari yo ku Rwanda

Mu byo bigishwaga harimo ko umuntu wese utahutse ava mu mashyamba agera mu Rwanda bakamwica. Ati: “Ibyo bigatuma tugumayo, tugahora twiziritse kuri iyo myumvire turambirije muri izo ntambara n’imirwano idafite icyo igamije, na n’ubu bigihitana benshi harimo abana n’abakuru”.

“Bigaragara ko nataye igihe bitewe no kutagira amakuru nyayo ku gihugu cyanjye kuko twari tuzi ko utahutse wese bahita bamwica. Kuva nakandagira ku butaka bw’u Rwanda, si ko nabisanze kuko nakiranywe ubwuzu, umutekano ni wose, turaryama tugasinzira umuntu aratembera amanywa na nijoro ntawe umutunze urutoki. Abo turi mu kigero kimwe barimo abo twari twariganye n’abamenye ubwenge bagatahuka hakiri kare, ubu bubatse amazu, abadakorera inzego zihagazeho bihangiye imirimo biteje imbere”.

Col Uwimana Alphonse, ni umwe mu basoje icyiciro cya 71 cy’abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare batahutse bava mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba bari bamaze iminsi bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, ay’ubumenyingiro n’imyuga bibafasha guhindura imyumvire no kwihangira imirimo; yaberaga mu Kigo cya Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari kiri i Mutobo akaba yarasojwe tariki 29 Mata 2024.

Nyirahabineza Valerie, Perezida w’iyi Komisiyo, akurikije imyitwarire yaranze abakurikiranye aya masomo, avuga ko batanga icyizere ntakuka ko bazafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Ati: “Aya masomo tuyabaha tugamije kubafasha guhindura imyumvire, imigenzereze n’imyitwarire ngo babashe gusubira mu buzima busanzwe ari Abanyarwanda bazima, bafite intego nshya itandukanye n’iyo bari bafite bakiri mu mashyamba”.

Abahererwaga amasomo muri iki kigo uko ari 55 barimo 46 bari abasirikari, abasivili 7 n’abana babiri. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabasabye kubaka imibanire myiza n’abandi baturage basigasira umutekano.

Ati: “Ndabasaba nkomeje kutazatatira ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ntimuzigere mukoma mu nkokora intambwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera, haba mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse n’izindi gahunda na porogaramu Igihugu cyahisemo kugenderaho zigamije kucyubaka, ni mwe mugomba kubirinda”.

Icyiciro cya 71 cyitabiriwe n'abagera kuri 55
Icyiciro cya 71 cyitabiriwe n’abagera kuri 55

Mu bantu basaga ibihumbi 73 bamaze gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe, ababarirwa mu bihumbi 14 ni bo banyuze mu Kigo cya Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Col Alphonse Uwimana ubarirwa muri bo, yari amaze imyaka 29 muri ayo mashyamba, akaba afite imyaka 52. Akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Afite umugore n’abana babiri bo bari bamaze hafi imyaka itanu baratahutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka