Hatangiye igikorwa cyo gushyira ibice bigize umujyi wa Kigali ku ikarita yo kuri interineti

Nyuma y’umuganda rusange wabaye tariki 28/07/2012 urubyiruko nyarwanda rwagize umwuga ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (ICT) bakoze igikorwa bise e-umuganda kigamije gushyira ibice bigize umujyi wa Kigali ku gishushanyo ndanga karere (openstreetmap).

Icyo gitekerezo cyashyizweho mu rwego rwo gushyiraho itangiriro ku bandika amaporoguramu ya mudasobwa na telefoni.

Leta y’u Rwanda ndetse n’abikorera ku giti cyabo bashyizeho imiyoboro y’itumanaho nka za fiber optic ndetse n’amashuri y’igisha ibijyanye na ICT, bityo natwe tugomba kwiyubakira ibisabwa by’ibanze kugira ngo iyo miyoboro tuyibyaze umusaruro; nkuko byasobanuwe na Ntale Alex, umuyobozi w’Ishami rishinzwe ICT mu urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber PSF).

Ntale yasobanuye ko hari ba mukerarugendo n’abashoramari batandukanye baza mu Rwanda bagahura n’imbogamizi yo kumenya ahaherereye ibitaro, amahoteli, amabanki n’ibindi.

Umuryango wa kLab, TheiHills, Codepac, Rwanda Gamers na Rwanda Open Source Community ku inkunga ya Rwanda ICT Chamber PSF na Japan International Cooperation Agency nibo bitabiriye uwo muganda wabereye muri kLab ikorera muri Telecom House ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Ishusho ya round-about yo mu mujyi wa Kigali yerekana amazu n'imihanda yamaze kurangwa kuri openstreetmap.
Ishusho ya round-about yo mu mujyi wa Kigali yerekana amazu n’imihanda yamaze kurangwa kuri openstreetmap.

Rwagasore Eugene ukorera Sosiyete yitwa Nyaruka Ltd yandika amaporoguramu ya mudasobwa n’amatelefoni niwe wagishije iyo miryango uko openstreetmap ikoreshwa.

Ibyo bakoze bisa n’ibyakozwe na Google muri serivisi yayo ya Google maps, aho bitandukaniye nuko Google yishyuza umuntu ushatse gukoresha serivisi yayo mu kugera ku bantu benshi.

Openstreetmap yo ni ubuntu kandi amazina y’ahantu umuntu uwe ariwe wese niwe uyishyiriramo akayahindura akanayakoresha icyo ashatse haba no mubucuruzi bwe bwite; nk’uko byasobanuwe na Rwagasore.

Nyuma yo kwandika www.openstreetmap.org, uhita ufungura konti ikwemerera kuba wahindura ishushanyo ndanga akarere hanyuma ugahitamo akarere ushaka kuranga, ugahita ubitangira.”

Akamaro ko kuranga ahantu kuri openstreetmap ni ukazaha ububasha Abanyarwanda kuba bakora poroguramu za mudasobwa zinyuranye zirimo izo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kuba bakwiyobora mu muhanda.

Imiryango itandukanye yo mu Rwanda ikora imyuga ya ICT yatangije e-umuganda.
Imiryango itandukanye yo mu Rwanda ikora imyuga ya ICT yatangije e-umuganda.

Biteganjwe ko nyuma yiryo ranga myanya inyuranye y’umujyi wa Kigali, iyo kipe izashishikariza ikanafatanya n’urubyiruko rwo mu tundi turere kuzakora igikorwa nkacyo mu uturere tw’u Rwanda twose.

Nk’uko mu ibihugu byateye imbere bakoresha telefoni cyangwa mudasobwa mu kumenya ahantu hakwegereye hari serivisi wifuza cyangwa mu gukoresha ibyuma byigenga (robots), no mu Rwanda bizaba bishoboka.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu muganda ndawushimye kabisa. Kera engineer yafataga isuka agahinga ngo ni umuganda. Ibyiza buri muntu n’ubumenyi afite ajye akora umuganda muri domaine ye, byateza igihugu imbere. Par exemple nko kubaka websites za Gvt no gukora updates byajya bikorwa mu muganda.
Congratulations guys! Muhaye urugero n’abari mu mahanga pe!

Mbaraga Jean Paul yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Iki gikorwa gitangizwe no murubyiruko rwo mutundi turere.

MBANDA Naphtali yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka