Sosiyete ya Elon Musk yashyize mu bwonko bw’umuntu wa mbere akuma kagereranywa na mudasobwa

Umuntu wa mbere yamaze gushyirwamo akuma mu bwonko kagereranywa na mudasobwa ka sosiyete Neuralink ya Elon Musk, iyo ikaba ari intambwe ya mbere yo kugera ku nzozi za Elon Musk zo kugenzura ibikoresho by’ikoranabuhanga hakoreshejwe igitekerezo.

Elon Musk yamaze gushyira mudasobwa mu bwonko bw'umuntu wa mbere
Elon Musk yamaze gushyira mudasobwa mu bwonko bw’umuntu wa mbere

Abinyujije ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, Elon Musk yavuze ko ako kuma kagereranywa na mudasobwa kamaze gushyirwa mu muntu wa mbere, akaba yanahise atangaza izina ryako ko ari ‘Telepathy’.

Le Parisien cyatangaje ko Elon Musk,yavuze ko uwo muntu wa mbere washyizwemo ako kuma ameze neza, ikindi yemeje ko ibyamaze kugaragara ku mikorere y’ako kuma kugeza ubu bitanga icyizere.

Muri Gicurasi 2023, nibwo Elon Musk yabonye uburenganzira bwo gukora iryo gerageza rye ry’ikoranabuhanga, abuhawe n’Ikigo cy’Abanya-Amerika gushinzwe iby’imiti( FDA).

Kugeza ubu, iryo koranabuhanga ryari ryarashyizwe mu nguge gusa. Ariko nyuma yo kubona ubwo burenganzira bwo gukora iryo gerageza, Elon Musk yahise atanga amatangazo yo gushaka abakorerabushake bashobora kugeragerazwaho iryo koranabuhanga.

Ikigamijwe n’iyo sosiyete ya Elon Musk ni uguhuza ubwonko bw’abantu na mudasobwa kandi ivuga ko ishaka gufasha guhangana n’indwara zo mu bwonko zigoye kuvura.

Nyuma yo kubona ubwo burenganzira bwatanzwe na FDA, sosiyete ya Elon Musk yatangiye ubushakashatsi bw’imyaka itandatu, hakoreshwa za ‘robot’ mu gushyira udutsinga 64 duto cyane kurusha umusatsi mu mutwe w’umuntu, mu gice cy’ubwonko kigenzura ‘ubushake bwo kugenda’ nk’uko Neuralink ivuga.

Iyo Sosiyete ivuga ko izo nsinga zituma ako kuma gahabwa ingufu na bateri ishobora kujyamo umuriro bidasabye gucomekwa (charged wirelessly), gashobora kubika no gutanga amakuru ava mu bwonko, akagera ku gice kigena uko umuntu ashobora kwinyeganyeza.

Elon Musk yavuze ko Telepathy izafasha "Kugenzura telefone yawe cyangwa mudasobwa yawe, kandi binyuze muri ibyo bikoresho ukaba wagenzura igikoresho hafi icyo ari cyo cyose, binyuze mu gutekereza gusa".

Yakomeje agira ati: "Abazayikoresha bwa mbere ni abatakaje ubushobozi bwo gukoresha ingingo zabo (amaboko cyangwa amaguru)."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Maze kubuna ko burya ikoranabuhanga rikataje ibi birashira ivugurura ku ma faranga. Money revolution nayo iraje ibe ,Hari undi mushinga Elon Musk avugwamo witwa Pi network na telephone ya Tesla model Pi nibye so noagira abanyarwanda Bose kwinjira muri iyo mishinga ni muramuka mu winjiye muzanyure kuri referral code yanjye aiyo: Ruhumu

Kigali today mukore ubushakashatsikuri money revolution ya Pi network as cryptocurrency/ digital currency Elon musk afitemo imigabane.

Ruhumuliza yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka