Ikiganiro #EdTechMonday kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

EdTech Monday ni ikiganiro ngarukakwezi gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye, zigamije gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda kandi bufite ireme.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, kiragaruka ku ngingo igira iti: “Ingaruka za gahunda z’amahugurwa y’abarimu hamwe n’iterambere ry’umwuga ku myigire y’ikoranabuhanga.”

Uburezi bufite ireme bushingiye ku barimu, ari byo bibagira umutungo w’ingenzi mu burezi. Abarimu mu nzego zose bafite uruhare runini mu guteza imbere Abanyarwanda bafite ubushobozi n’ubumenyi bukenewe kugira ngo u Rwanda ntirube urutunzwe n’ubuhinzi gusa, ahubwo rugere ku rwego rw’Igihugu gifite ubukungu buciriritse kandi kinayoboye Akarere mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).

Mu buryo butandukanye bwagiye bukoreshwa kugira ngo iyi ntego igerweho, ni ngombwa kugira ibyo uteraho akajisho ndetse n’ingaruka byagize. Muri Nzeri 2023, abarimu barenga 40 mu mibare na siyansi baturutse mu turere 14 two mu Rwanda basoje amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi bwa mudasobwa ndetse n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ikigo cyigisha amasomo y’Ikoranabuhanga, International Computer Driving Licence (ICDL), ni cyo cyatanze integanyanyigisho, ku bufatanye na Mastercard Foundation ndetse n’Ikigo Nyafurika giteza imbere Imibare na Siyansi (African Institute Mathematical Sciences, AIMS) mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Muri abo barimu bahuguwe, 25% bari ab’igitsina gore, iyi ikaba intambwe ikomeye muri gahunda y’amahugurwa y’abarimu ya AIMS, aho iteganya kuzahugura abarimu barenga ibihumbi bitatu bigisha imibare na siyansi bikajyana n’uburyo bw’imyigishirize bw’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) mu mashuri arenga 600 yo mu Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), hashyizweho uburyo bufasha abarimu ndetse n’abazajya babayobora mu kugira ubumenyi no gukoresha mudasobwa mu rwego rwo kubashyigikira mu kubazamurira ubumenyi mu bya mudasobwa by’umwihariko abo mu mashuri 63 ari kugeragezwamo gahunda igamije kugeza internet kuri buri shuri ‘GIGA’ (UNICEF Global na Innovation Gateway).

Abarimu bo mu Turere twa Bugesera na Gatsibo ni bamwe mu bahawe amahugurwa yibanze ku ngingo zitandukanye mu ikoranabuhanga, harimo uko bafata neza ibikoresho, gukoresha porogaramu za mudasobwa nka Excel, gukoresha interineti bohererezanya ubutumwa n’amadosiye atandukanye, gukumira ibyaha byo kuri interineti n’umutekano wayo cyane cyane mu kurinda abana.

Nubwo hari urugero rwiza rw’ibimaze kugerwaho, abarimu, abayobozi b’amashuri, n’abagenzuzi b’uburezi barasabwa gukomeza gushyigikira guhanga udushya mu myigire, no gufasha abarimu kurushaho kugira ubumenyi bwisumbuye bikazafasha kugaragaza ahari icyuho mu masomo.

Hakenewe kandi kurushaho gushyira imbere uburyo bw’imikoranire no gufatanya, gukoresha ikoranabuhanga ry’iya kure, uburyo bw’imyigishirize bukomatanyije ndetse no gukorera igenzura abarimu mu kubazamurira urwego, hari kandi gukangurira abarimu kugira udushya mu buryo bwose bujyanye no kubategura, mu gihe bari mu kazi cyangwa se mu nzira zo kugahabwa.

Mu gihe ingingo iganirwaho mu kiganiro EdTech Monday igaruka ku kamaro ka gahunda z’amahugurwa y’abarimu hamwe n’iterambere ry’umwuga ku myigire y’ikoranabuhanga, ni ngombwa ko abarimu mu buryo bwo kubategura hakwiye kwibandwa no guteza imbere umwuga wabo, boroherezwa mu buryo bwo gukora akazi kabo, imishahara ibafasha kubazamurira urwego rw’imibereho, kubazwa inshingano, gushyiraho gahunda nshya cyangwa kuzihindura ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga, n’ibindi bitandukanye.

Ibyo bikorwa byose byavuzwe mu gihe byaramuka bishyizwe mu buryo, bigaragaza ko gahunda y’uburezi yagera ku ntego bitewe n’uko abarimu baba biteguye gukoresha imbaraga zose mu ikoranabuhanga bigatanga umusaruro ufatika mu myigire ndetse n’imyigishirize.

Hamwe n’ubushake rero mu gukomeza koroshya uburyo bwo kugera ku mpinduka zikenewe, birasaba kurema uburyo bugamije guhindura urwego rw’uburezi bwongerera imbaraga abarimu ndetse n’abanyeshuri mu kugera ku ntsinzi muri iyi si y’umuvuduko mu ikoranabuhanga

Mu kiganiro EdTech Monday cyo muri uku kwezi abarebwa n’ingingo iganirwaho barimo abarezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abagenzuzi b’uburezi n’abandi bafite aho bahuriye n’urwego rw’uburezi. Barasabwa kudacikwa n’iki kiganiro gitambuka kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 204, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space X.

Icyo kiganiro kiritabirwa n’abatumirwa barimo, Dr Ndayambaje Irénée, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, Niyonsenga Lambert wo muri Creative Lab na Uwamariya Mariette wo muri eShuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka