Ikiganiro EdTech Monday kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

Ikiganiro EdTech Monday, igice cyo muri uku kwezi k’Ukwakira 2023 cyibanda ku bumenyi mu ikoranabuhanga cyagarutse aho kigaruka ku bikorwa bigamije kuzamura ubumenyi bw’ikoranabuhanga hagamijwe gushyigikira gahunda za Leta mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

EdTech yo ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, iragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.”

Mu gihe isi ikomeje kurushaho kugenda iba nk’umudugudu, ni nako ubumenyi mu ikoranabuhanga nabwo burushaho kuba ikintu cy’ingenzi ku bantu mu byiciro byose haba abantu ku giti cyabo, ibigo bitanga uburezi ndetse n’abaturage muri rusange.

Ubumenyi mu ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu bifasha abantu gukomeza kugendana n’isi y’ikoranabuhanga, mu guhanahana amakuru ndetse byumwihariko no mu burezi. Ubumenyi mu ikoranabuhanga ni ngombwa cyane ku bari mu rwego rw’uburezi kugira ngo bibafashe gukoresha ikoranabuhanga ku bw’inyungu z’abanyeshuri ndetse n’uburyo bwo kubona imirimo.

Bakeneye gufashwa kubona no kugera mu buryo bworoshye ibikoresho bikwiye byo kubafahe mu myigire yabo no kubona amahugurwa ahagije kugirango babashe gukoresha neza amahirwe mu ikoranabuhanga ari mu burezi. Gahunda y’uburezi iriho kuri ubu, ku mugabane wa Afurika, igaragazabko abana bagera kuri miliyoni 750 biteganijwe ko bazaba bafite imyaka yo kujya mu ishuri mu 2060.

Ubwiyongere bukomeye bw’abana ndetse n’urubyiruko bigaragaza ko za Guverinoma zizagira igitutu cy’ingengo y’imari mu bijyanye no gushyiraho serivisi ndetse n’ishoramari rirambye mu rwego rw’uburezi bugera kuri bose kandi bufite ireme kuri bose.

Kugeza ubu binyuze muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije gutezimbere uburezi, habarurwa abanyeshuri bagera kuri miliyoni 3.6 biga mu bigo birenga 13.000. Guverinoma yakoze ibishoboka byose kugira ngo himakazwe uburezi bufite ireme binyuze mu gutanga amahugurwa ku barimu, kunoza uburyo bwo kwigisha, no kugera byoroshye ku ikoranabuhanga.

Urugero, ni gahunda ya Laptop Per Child, aho kugeza ubu imaze gutanga mudasobwa 269 000 mu mashuri abanza 933, ndetse leta ubu iri gufasha abarimu kubona mudasobwa zibafasha mu mitegurire y’amasomo. Imbogamizi zirimo kubura inkunga n’ibura ry’abarimu bashoboye kimwe n’igipimo kinini cy’abana bata ishuri biri mu bi kigoye urwego rw’uburezi.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda binyuze muri gahunda yiswe Education Sector Strategic Plan (ESSP), yashyizeho uburyo bwo gukemura izo mbogamizi zose. Ni gahunda igamije guhuza ingamba u Rwanda rwihaye ndetse bikajyana n’intego z’iterambere ry’iterambere rirambye (SDGs).

Leta y’u Rwanda kandi irateganya kuzamura ireme ry’uburezi kandi bugera kuri bose, mu rwego rwo gutegura ibiragano bizaza mu bumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo babashe kubaka umuryango Nyarwanda no kugira uruhare mu mpinduka z’ubukungu bw’igihugi.

ESSP ni gahunda kandi igamije gutanga uburezi bufite ireme bugera no ku bana bo mu miryango itishoboye ndetse n’abafite ubumuga binyuze mu gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga no mu bice ndetse byo hanze y’imijyi.

Uwavuga ibyiza byo kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga ntiwabivuga ngo ubirangize, kuko kuko mu rwego rw’uburezi bitezimbere imyigishirize ndetse bigafasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga neza mu nzego zose z’ubuzima bwabo.

Nubwo bimeze bityo, imbogamizi zikomeye zigihari uyu munsi ni izijyanye cyane no kubona ibikoresho by’ikoranabunga byo kwigishirizaho cyane cyane mu bice bifite ikibazo cy’umuyoboro wa murandasi (Internet) idahagije.

Iki kiganiro kiba buri wa mbere wa nyuma w’Ukwezi giterwa inkunga n’ikigo cya Mastercard Foundation n’Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera, Rwanda ICT Chamber gitambukira icyarimwe kuri KT Radio n’Umuyoboro wa YouTube kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00).

Iki kiganiro kizitabirwa n’abatumirwa barimo, Epimaque Maniragena akaba ari Umuyobozi wa WEDTC Ltd ndetse na Nathalie Niyonzima uturutse muri MasterCard Foundation.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’afite aho bahuriye n’uburezi, murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro cyo ku wa Mbere, aho muzasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka