Bongerewe ubumenyi ku guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bibangamira uburenganzira bwa muntu

Abakomiseri n’abandi bakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu barishimira ubumenyi bungutse mu bijyanye no guhuza umutekano w’ibikorerwa kuri za murandasi by’ikoranabuhanga n’uburenganzira bwa muntu.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Umurungi Providence
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Umurungi Providence

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Umurungi Providence, avuga ko Komisiyo mu nshingano zayo harimo kurengera uburenganzira bwa muntu, no kureba niba bwubahirizwa. Muri uko kurengera uburenganzira bwa muntu hazamo ko Komisiyo ikorana n’inzego zitandukanye, kugira ngo Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo bongererwe ubumenyi, bamenye ko uko ikoranabuhanga rikenerwa mu buzima bw’abantu bwa buri munsi, hari aho rishobora kubafasha mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ariko na none bakamenya ko ikoranabuhanga hari abatarikoresha mu buryo bwiza gusa, ahubwo hari n’abarengera bakarikoresha mu buryo bubi buhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Ati “Aha turibaza tuti ese abantu baramutse barikoresheje mu buryo bubi buhungabanya uburenganzira bwa muntu, abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo bakurikirana gute iryo hungabana ry’uburenganzira bwa muntu hakoreshejwe ikoranabuhanga? Ni amahugurwa y’ingirakamaro kuko abakozi ba Komisiyo ntibagomba gusigara inyuma, ahubwo bagomba kumenya ibyerekeranye n’umutekano w’amakuru ashyirwa kuri murandasi (cyber security), bakamenya icyo bakora mu gihe uburenganzira bwa muntu buhutajwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Mu gihe uburenganzira bwa muntu buhutajwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ibikoraho iki?

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Umurungi Providence, avuga ko Komisiyo idashinzwe guhana, ariko ko iyo imenye ikibazo cyabaye, ikorana n’izindi nzego zibishinzwe.

Ni byo Umurungi yakomeje asobanura, ati “Naguha nk’urugero ku bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga, yego abantu babifata nk’ubwisanzure mu kuvuga icyo batekereza (freedom of expression) ariko ubwo burenganzira bugira aho butangirira n’aho bugarukira. Iyo rero umuntu yabukoresheje akarengera, hakaba uwibasirwa akaregera inzego zibishinzwe ntizibikurikirane, uwo muntu akaza kwiyambaza Komisiyo, ishobora gukurikirana icyo kibazo igakorana na rwa rwego rwagombye kuba rwabikemuye mbere.”

Yagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bushobora kubangamira uburenganzira bwa muntu, ati “Ikintu cyose ugiye kwandika ku mbuga nkoranyambaga (social media) ni byiza kubanza gutekereza kabiri ukareba niba ibyo ugiye kuvuga bitabangamiye uburenganzira bwa muntu. Ni ukwitondera ibyo twandika n’uburyo dukoresha izi mbuga, uzikoresha akitondera ibyahungabanya uburenganzira bw’abandi.”

Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo bagaragarijwe kandi ko bagomba kwirinda guha urwaho abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga.

Jean Claude Ndatuwera
Jean Claude Ndatuwera

Jean Claude Ndatuwera, umwe mu bakozi ba Komisiyo bahawe aya mahugurwa, agaragaza ko ari ingirakamaro, ati “Nkatwe nk’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, tugendeye ku nshingano zacu dufite, tugomba natwe kumenya uko tubika n’uko turinda amakuru y’akazi ajyanye n’inshingano zacu, ntihagire ubasha kuyageraho uko yiboneye kugira ngo atagenda akayakoresha mu buryo butemewe n’amategeko.”

Kawera Marie Sylvie
Kawera Marie Sylvie

Kawera Marie Sylvie, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, na we ashima ubumenyi bungutse mu bijyanye no kurinda amakuru, ati “Hari amakosa menshi wasangaga abantu bakora ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga z’akazi, ugasanga imibare y’ibanga ikoreshwa iroroshye kuyitahura, abantu bagasiga imashini zitazimije, rero ubu bumenyi buraza kudufasha kunoza ibyo dukora.”

Aya mahugurwa yagenewe Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo bose, bakaba bahugurwa ku kumenya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet n’ibikorerwa kuri murandasi (cyber security) ndetse no kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga hagamijwe gukora ubukangurambaga cyangwa ubuvugizi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka