BK irateganya ko serivisi zayo zose zizaba zageze mu ikoranabuhanga bitarenze 2025

Banki ya Kigali (BK), yatangaje ko ifite gahunda yo kuzaba yamaze gushyira serivisi zayo zose mu ikoranabuhanga mu myaka ibiri iri imbere, bijyanye n’uko irimo gukora neza yifashishije serivisi zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga.

Banki ya Kigali yavuze ko yashoye menshi mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga ndetse n’ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, ibyo bikaba biyifasha gukora ku rwego rwiza nubwo ifite intego zo gukora ibirenzeho.

Kugeza ubu, 70% by’abakiriya ba BK ni bo bakoresha serivisi za banki ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe intego banki ifite ari uko bigera kuri 90% ya serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga ku bakiriya bayo bose.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yagize ati “ Bidufasha gutanga serivisi tutavuye aho turi, bikanafasha abantu kubona serivisi ku mbuga zacu babyikoreye, kandi bidufasha kwaguka tutagombye kubanza gufungura andi mashami cyangwa se ngo twongere umubare w’abakozi bacu”.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Dr Diane Karusisi yakomeje agira ati “Turashaka ko bitarenze umwaka wa 2025, serivisi zacu zose zizaba zageze mu ikoranabuhanga rigezweho, ku buryo umuntu azajya aba ashobora kugura imigabane ku isoko ry’imigabane, akaba yagura ubwishingizi n’izindi serivisi kuri interineti”.

Dr Karusisi yagaragaje iyo gahunda BK iteganya, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagaragazwa uko BK Group Plc yungutse mu mezi icyenda y’umwaka wa 2023.

Banki ya Kigali yatangaje ko yungutse Miliyari 55.1 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko inyungu yabonye yazamutseho 26% ugereranyije n’inyungu yabonye mu mezi nk’ayo mu mwaka ushize.

Anita Umuhire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri BK, yasobanuye ko uko kuba banki yarakoze neza, byashingiye ahanini ku mpamvu eshatu z’ingenzi zirimo inyungu isanzwe ya banki ndetse n’inyungu yagize ituruka mu buryo bwo guhererekanya amafaranga ndetse no ku mikoranire ya banki ya Kigali n’izindi banki

Dr Karusisi yavuze ko Banki ya Kigali ifite intego yo kuzageza ku nyungu ya Miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gihemwe cya kane cy’umwaka kizarangira mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Yagize ati “Nizera ko turi mu nzira nziza yo kuba twagera kuri iyo ntego. Dushobora no kurenza intego twari twihaye muri uyu mwaka wa 2023”.

Umuyobozi mukuru wa BK Group, Béata U. Habyarimana
Umuyobozi mukuru wa BK Group, Béata U. Habyarimana

Umuyobozi mukuru wa BK Group, Béata U. Habyarimana, yavuze ko n’andi mashami yibumbiye muri BK yagaragaje kuzamura umusaruro, harimo ‘BK General insurance’ (16%), ‘BK Insurance’ (26%) ndetse na ‘BKTecHouse’ 22% .

Habyarimana kandi yavuze ko kuba ibiciro ku isoko bigenda bigabanuka ku isoko n’ishoramari rikaba rigenda rizamuka mu Karere, bizafasha BK gukomeza kuyobora mu bijyanye n’ubucuruzi na bizinesi.

Habyarimana yavuze ko Banki ya Kigali ifite na gahunda yo gufasha abakora ubuhinzi mu buryo bugezweho binyuze mu ikoranabuhanga, bafashwa kubona ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu kuhira, ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo abahinzi barindwe igihombo bashobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere, kubona isoko ry’umusaruro wabo n’ibindi.

Habyarimana avuga ko BK izanafata iya mbere mu gushora mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere myiza (Environmental, Social, and Governance - ESG), yizera ko BK izaba ibaye mu bambere bashora imari muri urwo rwego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka