Dutemberane mu ruganda rutunganya Zahabu i Kigali

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu. Ni muri urwo rwego abikorera bafite umukoro wo kohereza hanze y’Igihugu amabuye y’agaciro atunganyijwe kuko biyongerera agaciro bikanareshya abashoramari.

Uruganda Gasabo Gold Refinery ruhereye i Masoro mu cyanya cyahariwe inganda, ni rumwe mu zitunganyiriza amabuye y’agaciro mu Rwanda by’umwihariko zahabu kuva mu 2019.

Uru ruganda rugenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), rwubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ajyanye no kuyatunganya ndetse n’ajyanye no kuyacuruza.

Kayobotsi Bosco uyobora uru ruganda arasobanura aho bakura zahabu batunganya.

Ati: “Tubona zahabu yo gutunganya ivuye ku bakiriya bacu batandukanye bayicukura imbere mu gihugu ndetse n’ab’ahandi muri Afurika bafite amakompanyi ayicukura kandi abifitiye impushya. Nyuma yo kuyitunganya, dukuramo zahabu yuzuye na ‘silver’ bitandukanyije”.

Kayobotsi avuga ko batemera zahabu iva mu birombe byo mu duce turimo amakimbirane. Yatanze urugero ko uruganda ayoboye rutakira zahabu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nka hamwe mu hantu hakungahaye ku mabuye y’agaciro. Avuga ko impamvu ari uko haba hari amategeko agenga imitunganyirize y’amabuye y’agaciro nka zahabu kandi ko na bo bayubahiriza yose.

Akomoza ku mitunganyirize ya zahabu, Kayobotsi yavuze ko ari kimwe mu byo bitondera cyane kandi ntibihanganire ikosa ryose kuko hatagomba kubaho igihombo nibura cy’amagarama arenze 0.5 ku kilo kimwe yatakara.

Ati: “Kuri buri cyiciro cyo gutunganya, tugenzura impande zose kugira ngo tumenye neza ko nta gace ako ari ko kose katakaye”. Yongeyeho ko n’igarama rimwe rya zahabu rivuze ikintu cyinini cyane, rikaba ritagomba gutakara.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 480 bya zahabu mu masaha 30 cyangwa toni hagati y’umunani n’icumi za zahabu yuzuye ku kwezi.

Gusa uru ruganda ruracyatunganya zahabu nkeya ugereranyije n’ubushobozi bwarwo.

Kayobotsi ati: “Turacyatunganya kugeza kuri 30% by’ubushobozi bwacu. Turimo gukora ubukangurambaga mu bihugu bya Afurika bifite ibirombe bitari mu duce tw’amakimbirane tubisaba kohereza zahabu mu Rwanda ngo tuyitunganye”.

Uyu muyobozi asoza avuga ko hari ibyiza byinshi byo kuba uru ruganda rukorera ku butaka bw’u Rwanda harimo n’igiciro cyiza cy’ubwikorezi cya RwandAir mu gutwara umusaruro rushyira ku isoko.

Aho batunganya zahabu birinda ko hagira n'igarama rimwe ritakara
Aho batunganya zahabu birinda ko hagira n’igarama rimwe ritakara
zahabu yatunganyijwe ifite ishusho nk'iy'ibinyampeke
zahabu yatunganyijwe ifite ishusho nk’iy’ibinyampeke
Zahabu yamaze gutunganywa neza. Uduce tubiri twombi dupima ibiro icumi
Zahabu yamaze gutunganywa neza. Uduce tubiri twombi dupima ibiro icumi

Iyi nkuru yashyizwe mu Kinyarwanda hifashishijwe iya KT Press yanditswe na Jean De La Croix Tabaro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka